
Ayo makosa yagaragarijwe mu nama Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yagiranye n’abahesha b’inkiko b’umwuga yabaye kuri uri uyu wa 17 Mutarama 2018.
Iyi nama yari igamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati yabo na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).
Umwe mu bahesha b’inkiko agaragaza amakosa akunze kuranga bamwe muri bo, yavuze ko hari bamwe muri bo bakunze kugaragaraho kurangiza imanza mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Harimo Kandi no kutubahiriza amasezerano na n’abo barangirije imanza, hakabamo kurigisa ibyatanzweho ubwishyu bakabyikoreshereza mu nyungu zabo bwite.
Mu bahesha b’inkiko bakora amakosa mu kazi, ngo harimo n’ abahimba imanza zitabayeho bakajya kuzirangiza, abadaha amakuru abo barangiriza imanza, ndetse n’abishyuza amafaranga y’ingwate agenewe Leta ntibayageze aho agomba kujya.
Hejuru y’ayo makosa ngo hari abarenzaho kwihisha abakiriya babo, bagahindura n’imirongo ya telefone bakoreshaga, kugira ngo abo bakoreye ayo makosa bababure burundu.
Minisitiri Busingye avuga kuri aya makosa yagarutse cyane kuri iri kosa ryo kwihisha no guhindagura imirongo ya telefoni kubera amakosa baba bakoze, avuga ko iri ari ikosa ridakwiye kwihanganirwa.
Yagize ati “Hari abatubahiriza amasezerano y’abo barangiriza imanza hanyuma bakihisha, bagatangira guhinduranya za ‘SIM cards’. Ibyo bintu ni bibi, ndashaka ko na cyo cyongerwa muri rwa rutonde rw’amakosa mukora. Kwihisha ni ikosa rihanirwa”.
Yakomeje agira ati “Kubura iminota ibiri birumvikana, ariko ntiwasobanura uko wabuze amasaha abiri, atatu bikagera ku minsi ibiri, icyo gihe uba wihishe. Umenye ko telefone wandikisha ku rugaga ari aderese yawe, ntigomba kubura na rimwe kuko akenshi biterwa n’ibyo muba mwakoze”.

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga gukurikirana cyane abakora iryo kosa ryo kwihisha kuko biruhesha isura mbi.
Abahesha b’inkiko baganiriye na Kigali Today bose bahurije mu kwinenga kuri aya makosa bemeza ko bamwe muri bo bayakora, bahiga ko bagiye kwishakamo abayakora bagahanwa bakanakurwa mu rugaga kuko basebya bagenzi babo bakora neza.
Ohereza igitekerezo
|