Abagororwa basoje ibihano basabiwe kunyuzwa mu itorero ry’igihugu

Ubuyobozi bw’itorero ry’igihugu burasaba ko abagororwa basoje ibihano byabo bajya banyuzwa mu iterero ry’igihugu bakabanza kwigishwa indagagaciro na kirazira,mbere y’uko basubira mu miryango.

Bamporiki Eduard Umuyobozi w'itorero ry'igihugu
Bamporiki Eduard Umuyobozi w’itorero ry’igihugu

Byasabwe n’umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Bamporoki Edouard mu biganiro byamuhuje n’Abasenateri bagize komisiyo y’ubutwererane, ububanyi n’amahanga n’umutekano, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2017.

Muri icyo kiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cy’itorero ry’igihugu, Bamporiki yagaragarije abo Basenateri ko kuba abantu bafunguwe muri za gereza zo mu Rwanda bahita bajya mu muryango Nyarwanda, ari ibintu abonamo ikibazo gikwiye gushakirwa umuti bakajya babanza kunyuzwa mu itorero.

Yagize ati “Gufata umuntu wafunzwe imyaka 20 akava muri gereza yinjira mu rugo asanga umwana n’umugore twatoje bafite imyumvire ifite aho igeze ni ikibazo. Ikindi tubona nk’ikibazo ni uko kuba umuntu arekurwa akava muri sosiyete y’abakoze Jenoside n’abakiyihakana bikaba nk’aho ari bo bamuha umugisha mbere yo gusubira mu rugo ari ikibazo".

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu yavuze ko adahakana ko muri za gereza bahabwa inyigisho, ariko izo nyigisho zifite ingorane zazo kuko uwo bazihaye ararana na wa wundi uhakana cyangwa wakoze jenoside bakazatandukana ari uko arangije ibihano bye.

Ati “ Twe nk’itorero biratugarukira tugatekereza ukuntu uwo mugororwa urangije ibihano bye yasubira mu muryango Nyarwanda akitwara neza, ariko hatabayeho kuva muri gereza uhitira mu rugo”.

Bamporiki yagaragaje ko icyo cyifuzo kikibangamiwe n’ibibazo by’amikoro bityo asaba Abasenateri gukora ubuvugizi,kugira ngo ingengo y’imari ingana na miliyoni 400 Frw ku mwaka ihabwa iyo komisiyo ishobore kongerwa, bitewe n’ibikorwa byinshi yifuza gukora bigarurira indagagaciro na kirazira bamwe mu Banyarwanda bataye.

Perezida wa Komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano muri, Sena Rugema Michel yizeje ubuvugizi komisiyo y'igihugu y'itorero
Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri, Sena Rugema Michel yizeje ubuvugizi komisiyo y’igihugu y’itorero

Perezida wa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano muri Sena Rugema Michel yavuze ko we na bagenzi be bazakorera ubuvugizi icyo cyifuzo cya Komisiyo y’itorero ry’igihugu.

Uruzinduko rw’abo Basenateri rwari mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu gushyira mu bikorwa ihame remezo ryo gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka