Abafunguwe by’agateganyo bashobora kongera gufungwa mu gihe batubahirije ibyo basabwa

Abantu bari barakatiwe n’inkiko bakaba bafunguwe by’agateganyo, bafite ibyo basabwa kubahiriza,
batabikora bikaba bishobora kubaviramo ingaruka z’uko basubizwa muri gereza kurangiza igihano bari
basigaje nk’uko biteganywa mu iteka rya Minisitiri ryo ku wa 4/3/2026, ryemeza ifungurwa
ry’agateganyo ry’abakatiwe.

Iryo teka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 1874 bakatiwe n’inkiko.

Uwafunguwe by’agateganyo nk’uko biteganywa mu ngingo ya 2 y’iryo teka, agomba kwiyereka
umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, no mu Mudugudu, Akagari, Umurenge, n’Akarere
by’aho aba bitarenze iminsi 15, uhereye igihe iryi teka risohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u
Rwanda.

Asabwa kwitaba umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho Ubushinjacyaha bukorera,
nibura inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze.

Agomba gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu
mahanga.

Iyo hari imbogamizi zituma uwafunguwe by’agateganyo adashobora kubahiriza ibyo kujya kwitaba
umushinjacyaha, akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu itumanaho, akamenyesha umushinjacyaha,
amumenyesha aho aherereye n’impamvu zatumye ataza kumwiyereka. Iyo izo mbogamizi zivuyeho, ajya
kwiyereka ubuyobozi bw’Umudugudu, bugakora raporo ishyikirizwa umushinjacyaha wok u Rwego
rw’Ibanze rw’aho atuye.

Ibyo uwafunguwe by’agateganyo asabwa kubahiriza birimo kwiyereka ubushinjacyaha ndetse
n’ubuyobozi bw’inzegi z’ibanze, birangirana n’igihe cy’igifungo yari asigaje kugira ngo arangize igihano.

Uwafunguwe by’agateganyo, ashobora kubyamburwa bitewe n’imwe mu mpamvu zitandukanye,
bigakorwa na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano. Muri zo harimo kuba uwafunguwe by’agateganyo
akatiwe ku kindi cyaha mu rubanza rwabaye ndakuka, kuba atitwaye neza ku buryo bugaragara, kuba
atubahirije neza kimwe mu byategetswe n’iri teka.

Inkurikizi zo kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe, ni uko ahita ajya gufungwa igice
cy’igihano cy’igifungo yari asigaje igihe yahabwaga ifungurwa ry’agateganyo. Kurangira icyo gihano
cy’igifungo, bitangira kubarwa uhereye ku munsi yamburiweho ifungurwa ry’agateganyo.

Ibiteganywa kubahirizwa n’uwakatiwe wafunguwe by’agateganyo, bishobora guhindurwa cyangwa se
kuvanwaho, hashingiwe ku myitwarire ye. Ni we usaba ko ibitegetswe bihindurwa cyangwa se
bivanwaho. Abisaba mu nyandiko Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano.

Uyu munsi abahawe gufungurwa by’agateganyo, ni 1874, harimo agabore 137 n’abana 5 baturutse mu
igororero ry’abana rya Nyagatare nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’imfungwa
n’abagororwa, CSP Sengabo Hillary.

Abahawe ifungurwa ry’agateganyo ni abakoze ibyaha bitandukanye hatarimo icyaha cya jenoside no
kunyereza umutungo wa Leta, kubera ko iryo fungurwa ry’agateganyo ngo ritangwa habanje kurebwa ku
buremere bw’icyaha, imyitwarire, no kureba niba ufungurwa nta kibazo yateza muri sosiyete aramutse
atashye.

Abenshi mu bafunguwe ni abari barakoze ibyaha bitandukanye bijyanye no gutunda, kubika cyangwa se
no gucuruza ibiyobyabwenge bitandukanye. Ibindi byaha biganjemo ni ibijyanye n’ubujura
bukoreshejwe kiboko cyangwa se ibikangisho, ubujura buciye icyuho, ndetse no gukubita no
gukomeretsa ku bushake. Hari kandi guhoza guhoza ku nkeke abo bashakanye n’ibindi.

Kureba and mafoto menshi y’abafunguwe, kanda HANO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka