Abadepite banze ingingo itagaragaza uburyo Jenoside yateguwe

Abadepite ntibishimiye uburyo Umunyamabanga wa Leta Evode Uwizeyimana yabagejejeho ingingo 92 y’umushinga w’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ivuga kuri Jenoside, aho bagaragazaga ko iyi ngingo itagaragaramo ko Jenoside “yateguwe”.

Abadepite ntibemeranyije n'ingingo itagaragaza uburyo Jenoside yateguwe
Abadepite ntibemeranyije n’ingingo itagaragaza uburyo Jenoside yateguwe

Mu ngingo ya 92 mu mushinga w’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda igaragaza ko Jenoside ikorwa hacuzwe umugambi.

Ariko Evode ushinzwe ivugururwa ry’amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatanze ingingo itagaragaza ko Jenoside itegurwa, maze abadepite babitera utwatsi bavuga ko hajyamo ko "yateguwe".

Bwa mbere yabanje gutorwa kuri 37 ku badepite 69 bitabiriye. Bane barayanga, 22 barifata, imfubusa ziba esheshatu.

Abadepite bataritoye bahise bababazwa n’uko itowe maze hasabwa ko yasubirwamo. Mu kongera gutora 20 nibo batoye, 14 barayanga, 25 barifata naho imfabusa ziba 10. Iyi ngingo yahise idatorwa isubizwa komisiyo ngo izongere irivugurure.

Bibaye mu gihe Evode Uwizeyimana yagaragazaga ko hacuzwe umugambi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibintu bihise byamaganwa.

Abadepite bavuze ko batemeranya no kuvuga ko hacuzwe umugambi basaba ko hajyamo ko yateguwe.

Iyi ngingo ya 92 yahise isubizwa muri komisiyo n’iya 93 iyishamikiyeho nayo isubizwa inyuma, kugira ngo izigweho ikosorwe ijyane n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko yateguwe.

Depite Mudidi Emmanuel ni umwe mu banze ko iyi ngingo avuga ko jenoside itabayemo gutegurwa byaba ari ubwicanyi (Massacre).

Yagize ati "Mu Rwanda ntihabaye ubwicanyi kuko nibwo bucurirwa umugambi naho Jenoside igategurwa."

Inteko rusange y’abadepite yo ku gicamunsi cyo kuwa 28 Ukuboza 2017 yitabiriwe n’abadepite 69 mu gihe ubusanzwe bagomba kuba 80 mu nteko ishinga amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yego yego yarateguwe rwose kandi ishyirwa mu bikorwa.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

NAKURIKIRANWE N’UBUTABERA

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka