Abadepite bagaragarijwe ingamba zo gukumira kwibasirwa kw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, basabye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, kubagaragariza ingamba bashyizeho zo gukumira ikibazo cyo kwibasirwa kw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta
Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 21 Mutarama, ubwo baganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025, bavuze ko harimo ikibazo cy’ihohotera rikorerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’icyo Minisiteri y’Ubutabera iteganya kugira ngo ibi bikorwa bihagarare.

Minisitiri Ugirashebuja yasobanuye ko Minisiteri ayoboye hamwe n’izindi nzego zifite aho zihurira na yo, iki kibazo bakizi kandi bagikurikirana ufashwe akora ibyo bikorwa agashyikirizwa ubutabera.

Ati “Tumaze kubona ko ibyo byaha bigenda byiyongera, ariko hakwiye ingamba zihamye mu kwigisha Abanyarwanda kugira ngo ingengabitekerezo icike”.

Minisitiri Ugirashebuja avuga ko ibyaha byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akenshi bikunze kugaragara mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka.

Gusa Minisitiri Ugirashebuja yasobanuriye Abadepite ko urwego rw’Ubutabera rukorana n’izindi nzego, umuntu wagaragayeho ibyo bikorwa by’itoteza habaho no gukora iperereza, bakareba koko niba kwibasira abarokotse byaturutse ku ngengabitekerezo hanyuma hagatangwa ubutabera”.

Yungamo ko mu byo bamenye hari n’abarokotse batotezwa bagatinya kubivuga, kuko baba batekereza ko amakuru yajya hanze bigatuma babaho badatekanye batinya ko hari uwabagirira nabi.

Minisitiri avuga ko muri gahunda za Leta abanyarwanda bagomba kwigishwa bakanafashwa kubana neza kandi mu mahoro himakazwa gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta.

Ati “Nk’urwego rw’ubutabera rero tuzakomeza kureba ahaba hari icyuho kugira ngo dushyiremo imbaraga ariko rwose kuwo bihamye arahanwa nk’uko amategeko abiteganya”.

Aha Minsitiri avuga ko hatabaho guhana umuntu hatabanje gukorwa iperereza ndetse ngo hanarebwe koko niba nta zindi mpamvu zaba zatumye habaho gukora icyo cyaha kuko hari hamwe na hamwe bigenzurwa ugasanga hari izindi mpamvu utakwita ko zishingiye ku itotezwa.

Minisitiri yavuze ko nubwo hari ibikorwa biba ariko hari byinshi biba byakumiriwe n’inzego z’ibanze, ashimangira ko bigomba gukurikiranwa kuko hamaze kumenyekana aho bikunze gukorwa n’uburyo bikorwamo.

Yemeje ko nubwo hari abicwa bazize ibyaha bifitanye isano no gutoteza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hari n’aho bisaba gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyirizina yateye urupfu.

Yagaragaje ko hari ubwo usanga umuntu yishwe ari uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko iperereza rikaba ryagaragaza ko atazize ibikorwa bifitanye isano no guhohotera abarokotse.

Ati “Hari ibyo twagiye twumva bikagusaba ko ureka iperereza rikabanza rikaba kugira ngo umenye impamvu nyamukuru yabaye yatumye umuntu agera aho yicwa. Buriya mu butabera dukoresha uburyo butandukanye burimo gukusanya amakuru, gukora iperereza no kureba niba nta kindi kibazo gisanzwe abantu bari bafitanye”.

Yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bigamije gukumira ibyo byaha birimo no gusubira hirya no hino hagamijwe kureba impamvu ingamba zigenda zifatwa hari aho usanga zidatanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka