• Menya uko wakwitwara RIB iguhamagaye

    Mu kiganiro cyihariye Kigali Today yagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye uko umuntu akwiye kwitwara imbere y’ubugenzacyaha.



  • Abunzi 48 bo ku rwego rw

    Huye: Abunzi bahawe amagare basabwa kuba abahuza aho guca imanza

    Abunzi bo mu Karere ka Huye bahawe amagare ku wa 18 Mutarama 2023, banibutswa ko icyo basabwa mbere y’ibindi byose ari uguhuza abafite amakimbirane bakabafasha kumvikana, bitabaye ngombwa ko bajya mu manza.



  • Yabwiwe ko kurererwa mu rugo ukanahasazira bitavuga kuba umuzungura w

    Kurererwa mu rugo ukanahasazira ntibivuga kuba umuzungura w’ibyaho

    Fortunata Nyirahabimana utuye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, yasabwe gutanga imitungo yo mu rugo yarerewemo yari yarihaye, kuko kurererwa mu rugo bitavuga kuba umuzungura w’ibyaho.



  • Leta yazigama hafi Miliyari 15Frw buri mwaka hagabanyijwe ubucucike muri gereza

    Gahunda yo kugabanya ubucucike muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu, yitezweho kuzafasha Guverinoma y’u Rwanda kurokora arenga Miliyoni 14.6Frw, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutabera.



  • Mu Karere ka Nyaruguru abunzi 44 bashyikirijwe amagare

    Nyaruguru: Abunzi baherutse gutorwa bahawe amagare

    Abunzi 44 kuri 331 bashyashya batowe mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka ushize wa 2022, bahawe amagare yo kubafasha mu ngendo zijyanye n’uyu murimo w’ubukorerabushake, batowemo na bagenzi babo.



  • Urwego rw’Ubucamanza rwavuguruye amasaha y’akazi

    Urukiko rw’Ikirenga ku ya 28 Ukuboza 2022, rwagaragaje amasaha mashya y’akazi, bikaba bibaye nyuma y’umwanzuro wafatawe mu nama y’Abaminisiti mu Kwezi k’Ugushyingo, uvuga ko amasaha yo gutangira akazi azahinduka guhera muri Mutarama 2023, aho akazi kazajya gatangira saa tatu za mu gitondo kakarangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.



  • Umuvunyi mukuru Madeleine Nirere, yemereye abamugaragarije ibibazo kuzabikemura bafatanyije n

    Nyamagabe: Kutarangirizwa imanza byiganje mu bibazo bagaragarije umuvunyi

    Mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane, serivisi z’umuvunyi zegereye abaturage i Nyamagabe, hanyuma mu Murenge wa Gasaka bahereye bagezwaho ibibazo byiganjemo iby’uko abantu bagiye baburana bagatsinda, ariko ntibarangirizwe imanza.



  • Isabel dos Santos

    Angola: Umukobwa w’uwahoze ari Perezida arashakishwa n’ubutabera

    Inzego z’ubutabera muri Angola zasohoye impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi Isabel dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari perezida Jose Eduardo dos Santos ku byaha akurikiranyweho byo kunyereza umutungo wa rubanda mu gihe yari akuriye kompanyi y’ingufu ya Leta yitwa Sonagol.



  • Abahawe imbabazi

    Abakobwa bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo bahawe imbabazi

    Abakobwa 6 n’umusore umwe bari bafungiye icyaha cyo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo, ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022, bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bahita bafungurwa.



  • Menya ibihano bigenewe uha umwana inzoga cyangwa uzimugurisha

    Iyo bavuze umwana utemerewe guhabwa inzoga ni ukuva kuva k’ukivuka kugera k’utaruzuza myaka 18 y’amavuko, nibo batemerewe guhabwa ibisindisha ndetse no kubibagurisha.



  • Perezida w

    Abavoka basabwe kwirinda ruswa ivugwa mu rwego rw’Ubutabera

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yasabye abagize Urugaga rw’Abavoka (RBA) mu Rwanda kurandura ruswa ivugwa mu rugaga. Ibi yabigarutseho tariki ya 21 Ukwakira 2022, mu muhango wo kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 uru rugaga rumaze rushinzwe.



  • Perezida w

    Mu Rwanda hatangijwe gahunda izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza

    Mu Rwanda hatangijwe gahunda nshya izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza, mu rwego rwo korohereza ubutabera ndetse n’ababuranyi. Ni gahunda izwi nk’igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining Procedure), yatangirijwe i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, (...)



  • Bigenda bite ku muntu wakatiwe n’urukiko afungiye iwe mu rugo?

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruherutse gukatira Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite (...)



  • Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)

    Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati) yagizwe umwere

    Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka 18 y’ubukure akanamuha ibisindisha.



  • Inzego z

    Ruhango: Ubuyobozi bwategetse umugore guha umugabo inzu yo guturamo

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango mu minsi ishize bwategetse umugore witwa Nyirahabimana Illuminée guha inzu yo guturamo umugabo we witwa Bizimana Daniel, mu gihe bategereje ko ibirego bafitanye mu nkiko bifatwaho imyanzuro.



  • Imfungwa 1803 zafunguwe by’agateganyo

    Imfungwa 1803 zafunguwe by’agateganyo ni izari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura, gukubita no gukomeretsa. Ni umwe mu myanzuro yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe n’umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame.



  • Edouard Bamporiki

    Dosiye ya Edouard Bamporiki yashyikirijwe Ubushinjacyaha

    Dosiye ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yashyikirijwe Ubushinjacyaha. Ni dosiye yari imaze iminsi ikorwaho iperereza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’, kuko urwo rwego rwatangiye kuyikoraho guhera muri Gicurasi 2022, ubwo Bamporiki Edouard yahagarikwaga mu kazi, (...)



  • Gisagara: Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu

    Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, tariki ya 29 Kanama 2022 bwakiriye dosiye bukurikiranyemo umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kuba ku itariki ya 18/08/2022 yarasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.



  • Mugabekazi Liliane wagaragaye yambaye imyenda ibonerana yarekuwe by’agateganyo

    Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo Mugabekazi Liliane uregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame. Tariki 18 Kanama 2022, nibwo Mugabekazi yagejejwe imbere y’abacamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame, bunamusabira gufungwa iminsi (...)



  • Usibye abapfuye n

    Abagizweho ingaruka n’ibitero bya MRCD-FLN ya Rusesabagina basabye kubonana na Antony Blinken

    Abaregeraga indishyi mu rubanza rwa Paul Rusesabagina bandikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, bamusaba kuzabonana na we ubwo azaba ageze mu Rwanda mu cyumweru gitaha.



  • Nahitamo kuba muri Gereza aho kugira ngo nsubire mu buhungiro - Nsabimana Callixte

    Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yemera ko kubera ibyaha yakoreye sosiyete, ari ngombwa kugororwa. Avuga ko iyo umugororwa aranzwe n’ikinyabupfura aba afite amahirwe yo kwandikira Umukuru w’Igihugu akamusaba imbabazi kandi ko na we ari byo ateganya.



  • Ni ryari ukekwaho icyaha ategekwa kutarenga imbago z’urugo rwe?

    Abantu benshi mu Rwanda ntibazi cyangwa babyirengagiza nkana, ko umuntu ukekwaho icyaha ashobora gutegekwa kuguma iwe mu rugo ahubwo bazi ko buri gihe agombba gufungirwa muri kasho z’ubugenzacyaha mu gihe agikorwaho iperereza, nyamara ngo ubu buryo Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha afite uburenganzira bwo kubutegeka.



  • Gukemura ibibazo hagati y

    Nyabihu: Barakangurirwa kugana ubutabera bwunga birinda gusiragira mu nkiko

    Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, barakangurirwa kwimakaza ubutabera bwunga, bugakorerwa mu miryango, kuko biri mu bizagira uruhare mu kugabanya umubare w’abagana inkiko, abafungirwa muri za kasho n’amagereza, ndetse bigaca n’amakimbirane mu miryango, bityo n’abantu bakabona umwanya wo gukora ibibafitiye inyungu.



  • RIB yafunze Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi wungiririje wa RGB

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).



  • Maj Pierre Claver Karangwa wafatiwe mu Buholandi

    Maj Pierre Karangwa ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yafatiwe mu Buholandi

    Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Buholandi bwatangaje ko bwataye muri yombi Maj Pierre Claver Karangwa, wahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba akekwaho kuyigiramo uruhare.



  • Perezida Kagame yavuze ku mbabazi Bamporiki yasabye

    Perezida Kagame yasubije Bamporiki ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka. Perezida Paul Kagame, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Gicurasi 2022, ubwo yasubizaga ubutumwa bwa Edouard Bamporiki wari umaze gusaba imbabazi ku bwo kwemera ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke.



  • Ishimwe Dieudonné

    RIB yamaze kohereza dosiye ya Prince Kid mu Bushinjacyaha

    Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryagaragaje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.



  • RIB ivuga ko yiteze umusaruro muri ubu bukangurambaga kuko iyo abana basobanuriwe ibyaha n

    RIB yakoze dosiye zirenga 12,000 z’abana bikekwa ko basambanyijwe mu myaka itatu

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko mu gihe cy’imyaka itatu rwakoze dosiye 12,840 z’abana bikekwa ko basambanyijwe, bakabikorerwa n’abantu bari mu byiciro byose.



  • Haracyari imbogamizi mu butabera buhabwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

    Munana Samuel ukuriye Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) avuga ko mu butabera bigoye ko bahabwa ubutabera nyabwo kuko ahanini ahabereye icyaha ntihaba hari abasemuzi ngo babafashe uko bikwiye ahubwo bakagendera ku babyeyi n’umuntu ufite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi nyamara ntiyivugire.



  • Uwateye inda umwangavu asabwa gutanga indishyi z’akababaro n’indezo - Abanyamategeko

    N’ubwo igihano ku wateye inda umwangavu gikunze kuvugwa ari igifungo, abazi iby’amategeko bavuga ko ubundi yakagombye kuriha n’indishyi z’akababaro ndetse n’indezo.



Izindi nkuru: