Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda (ISKF Rwanda) rwongeye guhugura abarimu bakuru muri uyu mukino, mu mahugurwa yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2024.
Ishuri rya Kigali Elite Sports Academy (KESA) ryongereye Abakarateka barenga 70 ubumenyi binyuze mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe agatangwa na mwalimu James Opiyo.
Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye irushanwa rya Zanshin Karate Championship mu bakiri bato ryabereye mu karere ka Huye hagati tariki 24 na 25 Nzeri 2024.
Ikipe ya The Great Warriors Karate Academy yahize andi makipe yegukana irushanwa rya Karate ryiswe Zanshin Seniors Open Karate Championship ryateguwe na Zanshin Karate Academy ribera mu karere ka Huye tariki 17 na 18 Kanama 2024.
Hagati ya tariki 14 na 18 Kanama 2024, mu nyubako y’imikino y’abafite ubumuga i Remera, abarenga 200 mu mukino wa Karate bari guhabwa amahugurwa yateguwe na JKA-Rwanda ku nshuro ya gatanu.
Ishuri rya Karate Zanshin Karate Academy ku nshuro ya Kabiri ryateguye irushanwa ryiswe, ‘Zanshin Karate Championship’ rizabera mu Karere ka Huye mu byiciro bibiri muri uku kwezi kwa Kanama 2024, rizanagaragaramo icyiciro cy’abakiri bato.
Ku wa 29 Nyakanga 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ryahuguye abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi ku mategeko agezweho agenga umukino wa karate ku rwego rw’Isi.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda, ku wa 6 Nyakanga 2024, ryahuguye abarenga ijana basanzwe bakina uyu mukino.
Ikipe ya The Champion Sport Academy yegukanye igikombe mu irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wa Karate ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 8 Kamena 2024.
Mu Mujyi wa Kigali hasojwe irushanwa rya Karate ritegurwa ku bufatanye na Federasiyo ya Karate mu Rwanda (FERWAKA) ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda aho amakipe ya KESA, Great Warriors n’Agahozo Shalom begukanye imidari nk’abahize abandi.
Ikipe ya Flying Eagles yegukanye imidali 11 mu irushanwa rya Zanshin Karate ryateguriwe abana, ihiga andi yose yari yaryitabiriye, rikaba ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu Karere ka Huye, hagati y’itariki 23-24 Ukuboza 2023.
Abanyeshuri bo mu Karere ka Kicukiro na Gasabo na Kamonyi bitabiriye umukino wa Karate, mu gihe cy’ibiruhuko bagera kuri 84, tariki ya 23 Nzeri 2023, bakoreye imikandara bava mu kiciro barimo bajya mu kindi, abitwaye neza bahabwa n’imidari.
Kuva ku wa 1 Nzeri 2023 kugeza ku wa 3 Nzeri 2023, ikipe ya Japan Karate Association Rwanda yateguye amahugurwa ajyanye na tekinike yo kurwana (Kumite) mu mukino wa Karate atangwa na Christophe Pinna wigeze gutwara shampiyona y’Isi mu 2000.
Ishuri ry’umukino wa Karate ryitwa Zanshin Karate Academy ryateguriye abakiri bato amahugurwa yabereye mu Karere ka Huye mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bwabo muri uyu mukino.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) bwatangaje ko bugiye gushyiraho amarushanwa ya Karate ikinirwa ku mucanga mu gufasha kongera ubumenyi muri Karate ikinirwa mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, FERWAKA, bwasusurukije abakunzi ba Karate mu Karere ka Rubavu tariki 5 Kanama 2023 ahakiniwe igikombe cyo kwibohora 2023.
Ikipe y’umukino wa karate, Shoseikan Rwanda, ihagarariwe n’umutoza wayo mukuru Sinzi Tharcisse, ufite umukandara w’umukara urwego rwa karindwi, igiye kwitabira amahugurwa yo kongera ubumenyi azabera muri Mexico.
Mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abakarateka, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda ryateguye amahugurwa yahawe abigisha abandi yabereye muri Ecole Notre Dame Des Anges i Remera tariki 22 Nyakanga 2023.
Maître Sinzi Tharcisse uzwiho ubuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate, yasabye Abakarateka kurangwa n’Ubumwe n’Urukundo, abibutsa ko ari cyo cyabuze mu Banyarwanda kuva kera, bigahembera ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda (FERWAKA) na Rwanda Shoseikan, kuri uyu kane tariki ya 20 Ukwakira i Kigali hatangiye amahugurwa y’iminsi ine agenewe abakinnyi n’abatoza b’umukino wa karate mu Rwanda.
Guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Ukwakira, muri federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda “FERWAKA” bateguye amahugurwa y’abakinnyi y’iminsi ibiri agamije gutoranya abazakinira ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.
Ku Cyumweru mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda, hasojwe amahugurwa y’abana bakina karate basaga 214.
Abanyeshuri bo mu Karere ka Kicukiro na Gasabo bagera kuri 67 bitabiriye umukino wa Karate mu gihe cy’ibiruhuko, bakoreye imikandara bava mu cyiciro bajya mu kindi, abitwaye neza bahabwa n’imidari.
Ishuri ryigisha umukino wa karate cyane ku bana bato ‘The champions Sports Academy’ ryazamuye mu ntera abana 95 bava ku mikandara imwe bajya ku yindi.
Abana 44 bakina umukino wa Karate babarizwa muri ‘The Champions Sports Academy’, ishami riri i Ntarama mu ishuri rya Rwanda Christian Children School, bazamuwe mu ntera.
Ishuri ry’abana ry’umukino wa Karate rimaze kumenyerwa mu gutoza no guteza imbere uwo umukino, The Champions Academy, ryongeye gutegura imikino mu biruhuko nyuma y’uko abana bavuye ku mashuri, banazamura intera y’abagera kuri 34 muribo.
Ishuri rimenyerewe cyane mu kwigisha umukino wa karate rizwi nka ‘The Champions Karate Academy’, ryafunguye ishami rizigisha n’indi mikino abana, kuri hoteli La Palisse Nyandungu.
Abanyeshuri bigishijwe umukino wa Karate na Maitre Sinzi Tharcisse bamushimiye uruhare n’ubutwari yagize akarokora Abatutsi barenga 118 muri Jenoside bamugabira inka mu rwego rwo kumushimira.
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino njyarugamba uzwi ku izina rya Karate yitwaye neza mu marushanwa ahuza amakipe y’ibihugu bihuriye mu muryango w’Akarere k’Iburasirazuba bwa Afurika (EAPCCO).
Ubwo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ntagengwa John yasuraga Lions Karate Club, ikipe y’umukino wa Karate yo mu Mujyi wa Kigali, ikora imyitozo yayo ku Cyumweru, yabashimiye uburyo bishatsemo ibisubizo bakigurira ibikoresho nkenerwa mu mukino wabo badateze amaboko kuri leta.