Yize amashuri abanza ahekwa mu mugongo na se none ari muri kaminuza

Umusore w’imyaka 25 witwa Iyakaremye Theogene yavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru bituma yiga amashuri abanza ajyanwa ku ishuri ahetswe mu mugongo na se none ageze mu mwaka wa kabiri muri kaminuza.

Iyakaremye utuye mu kagali ka Ruhinga, umurenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke yavutse afite ubumuga butamwemerera kugenda nyamara ntibyamubujije kwiga amashuri abanza. Ise yamushyiraga mu mugongo akamujyana ku ishuri n’isaha yo gutaha yagera akajya kumucyura.

Ibyo bituma akunda ise umubyara birenze urugero kuko yamuhaye intango yo kwiga amashuri akaba ageze muri kaminuza mu gihe abandi babyeyi batererana abana babo bavukanye ubumuga ntibabashe kwiga.

Kuri we, Iyakaremye abona umubyeyi we yarakoze ibyo afitiye ubushobozi kuko nta bundi bushobozi yabona bwo kumwishyurira amashuri makuru.

Amashuri yisumbuye yayize ku nkunga y’ababikira ba ba-Charité n’ibigega by’uburezi bw’akarere n’umurenge aza kurangiza mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi (Math-Physics-Geography) mu ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu mu karere ka Gakenke aho yarangije afite amanota 25.

Nta cyizere cyo kwiga umwaka wa gatatu n’uwa kane

Iyakaremye yakomeje amashuri makuru muri INES mu karere ka Musanze akaba ari mu mwaka wa kabiri ariko nta cyizere afite cyo kwiga umwaka wa gatatu ndetse n’uwa kane kubera amafaranga y’ishuri, ay’icumbi no kurya byose ategereje ku muterankunga waherukaga kumufasha kwishyura amafaranga y’ishuri mu mwaka wa mbere.

Mu mwaka wa mbere yishyuriwe n’umupadiri wo muri Paruwasi Gatolika ya Nemba witwa Louis Hernandes n’abantu banyuranye bafite umutima ufasha bamuhaye amafaranga yo kurya no kwishyura icumbi ku ishuri.

Iyakaremye nta kizere afite ko azarangiza amashuri kubera kibazo cy'amikoro.
Iyakaremye nta kizere afite ko azarangiza amashuri kubera kibazo cy’amikoro.

Mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, Iyakaremye yafashijwe na Association Umuseke ikorera i Nemba imwishyurira byose birimo amafaranga y’ishuri, ay’icumbi n’ay’amafunguro bituma yiga neza arangiza afite amanota 14.3.

Iyakaremye ashimangira ko naramuka agize amahirwe yo kurangiza amashuri makuru azabona akazi ariko bamwe mu bikorera baracyasuzugura abantu babana n’ubumuga ku buryo kubona akazi bitoroha.

Ku bijyanye n’ubushobozi, uyu musore yemeza ko afite ubushobozi bwo gukora ibintu byose uretse ibintu bisaba guhagarara no guterura.

Gusaba ni ukwitesha agaciro

Iyakaremye avuga ko abantu bamugaye badakwiye gusaba kuko ari ukwitesha agaciro kandi bigayitse. Asanga bashobora gushaka ikintu cy’umwuga bakora ku buryo burambye aho gusaba bakabona mafaranga atamara kabiri.

Yakomeje avuga ko abantu bamugaye babura abantu babagira inama yabafasha kuva mu mihanda nabo bakagira icyo bimarira aho guhora bateze amaboko abahisi n’abagenzi.

Iyakaremye asobanura ko we adashobora gusaba, yageze n’igihe cyo gusaba yashaka umuntu akamusaba kumucumbikira akanamumenyera ipura yaba iya rimwe ku munsi aho kujya kwicara ku muhanda agasabiriza.

Imiryango yitwa ko yita ku bantu babana n’ubumuga ntibagezaho inkunga neza kenshi na kenshi ibikora ibifitemo inyungu; nk’uko byemezwa na Iyakaremye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

uyu munyamakuru agomba guhindura inyito ntibakivuga ababana nubumuga tuvuga abafite ubumuga!Gusa nshimye uyu munyamakuru kuba yakoze inkuru ivuga kubafite ubumuka nakomereze aho!

faustin karema yanditse ku itariki ya: 27-07-2018  →  Musubize

Ndangirango abantu batanga comment zabo bbyaba byiza bagiye bashiraho tel zabo cg izind adress zabo hababa kuri face book cg se email.

IYAKAREMYE Theogene yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

None se ko umutwe umse wifasha gusara ko utigira inama, Nyuma yo kubona inkuru yanditwwe na Nshimiyimana Leonard :Yize amashuri abanza ahekwa mu mugongo na se none ari muri kaminuza
Yanditswe ku itariki ya: 25-07-2012 - Saa: 19:16’,twkora iki nkatwe victime y’icyo kibazo? Tel 0785599167, e-mail: [email protected].,nimero ya konti ni 00069-6528367-79 muri Bank of Kigali,Mobile money na tigo cash<0728899167>nabyo birakora nta kibazo. Murakoze kandi tubashimiye ubwitange n’umurava mukorana akazi kanyu.

IYAKAREMYE Theogene yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Eeeeeh sha uri umugabo kabisa, ariko reka ubukene bukwereke ko nta mikino. Uri n’umubeau gar rero... Hagire ukora facebook page for this noneho duhurize ingufu hamwe

kayitesi yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

WOW, SHA UYU MUNTU AKENEYE UBUFASHA BWIHUSE KABISA KUKO BIRAGARA KO ASHAKA GUKORA KABISA. NDAMWIFURIZA ISHYA N’IHIRWE. GUSA MUZE TUMUFASHE KABISA.

Marcop yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

nimero ya konti ni 00069-6528367-79 muri Bank of Kigali. Murakoze!

Leonard K2D yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

imana.niyo nkura

kirenge yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Nibyigiciro kuyu musore gusa courage ndibaza no idahagije yakabaye aduha na no de compte kubera gupagasa biragoye ko umuntu yamubona ariko yasimbukira kuri bank agateraho akantu cg se niba ba muri mobile money cg tigo cash plz twoye kuvuga gusa little plus litle =big abishyize hamwe ntakibananira.

Akon yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Contacts za Iyakaremye Theogene: Tel 0785599167
e-mail: [email protected]. The ball is your court. get it rolling.Thx.

Umunyamakuru wa K2D yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Birababaje. Nasaba abantu bose biyumvamo umutima ukunda ko baza tugafatanya tugatera inkunga uyu musore afite ubwenge kandi ashaka kwibweshaho... mumpe numero ye mvugane nawe

Antoine yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Ndashimira K2D n’umunyamakuru wabo Nshimiyimana Leonard mu kutugezaho inkuru nziza. muri igitangazamakuru cy’umwuga rwose, turi inyuma yanyu.
Nsabe ushoboye wese afashe this courageous guy. Imana ibafashe.

ishimwe yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Mbanze shimire se wuyu musore. numubyeyi wintanga rugero . niba akiriho, Imana imuhe imigisha myinshi. ndetse mubishoboye mwatworereza tel tukamushimira.naho ahasigaye , nabonye hari uwatanze contacts za Iyakaremye . buri wese azagerageze amufashe uko yishoboye . Uyu mwana nimfura pe .

bozo yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka