Yize amashuri abanza ahekwa mu mugongo na se none ari muri kaminuza

Umusore w’imyaka 25 witwa Iyakaremye Theogene yavukanye ubumuga bwo kutagira amaguru bituma yiga amashuri abanza ajyanwa ku ishuri ahetswe mu mugongo na se none ageze mu mwaka wa kabiri muri kaminuza.

Iyakaremye utuye mu kagali ka Ruhinga, umurenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke yavutse afite ubumuga butamwemerera kugenda nyamara ntibyamubujije kwiga amashuri abanza. Ise yamushyiraga mu mugongo akamujyana ku ishuri n’isaha yo gutaha yagera akajya kumucyura.

Ibyo bituma akunda ise umubyara birenze urugero kuko yamuhaye intango yo kwiga amashuri akaba ageze muri kaminuza mu gihe abandi babyeyi batererana abana babo bavukanye ubumuga ntibabashe kwiga.

Kuri we, Iyakaremye abona umubyeyi we yarakoze ibyo afitiye ubushobozi kuko nta bundi bushobozi yabona bwo kumwishyurira amashuri makuru.

Amashuri yisumbuye yayize ku nkunga y’ababikira ba ba-Charité n’ibigega by’uburezi bw’akarere n’umurenge aza kurangiza mu ishami ry’imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi (Math-Physics-Geography) mu ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu mu karere ka Gakenke aho yarangije afite amanota 25.

Nta cyizere cyo kwiga umwaka wa gatatu n’uwa kane

Iyakaremye yakomeje amashuri makuru muri INES mu karere ka Musanze akaba ari mu mwaka wa kabiri ariko nta cyizere afite cyo kwiga umwaka wa gatatu ndetse n’uwa kane kubera amafaranga y’ishuri, ay’icumbi no kurya byose ategereje ku muterankunga waherukaga kumufasha kwishyura amafaranga y’ishuri mu mwaka wa mbere.

Mu mwaka wa mbere yishyuriwe n’umupadiri wo muri Paruwasi Gatolika ya Nemba witwa Louis Hernandes n’abantu banyuranye bafite umutima ufasha bamuhaye amafaranga yo kurya no kwishyura icumbi ku ishuri.

Iyakaremye nta kizere afite ko azarangiza amashuri kubera kibazo cy'amikoro.
Iyakaremye nta kizere afite ko azarangiza amashuri kubera kibazo cy’amikoro.

Mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, Iyakaremye yafashijwe na Association Umuseke ikorera i Nemba imwishyurira byose birimo amafaranga y’ishuri, ay’icumbi n’ay’amafunguro bituma yiga neza arangiza afite amanota 14.3.

Iyakaremye ashimangira ko naramuka agize amahirwe yo kurangiza amashuri makuru azabona akazi ariko bamwe mu bikorera baracyasuzugura abantu babana n’ubumuga ku buryo kubona akazi bitoroha.

Ku bijyanye n’ubushobozi, uyu musore yemeza ko afite ubushobozi bwo gukora ibintu byose uretse ibintu bisaba guhagarara no guterura.

Gusaba ni ukwitesha agaciro

Iyakaremye avuga ko abantu bamugaye badakwiye gusaba kuko ari ukwitesha agaciro kandi bigayitse. Asanga bashobora gushaka ikintu cy’umwuga bakora ku buryo burambye aho gusaba bakabona mafaranga atamara kabiri.

Yakomeje avuga ko abantu bamugaye babura abantu babagira inama yabafasha kuva mu mihanda nabo bakagira icyo bimarira aho guhora bateze amaboko abahisi n’abagenzi.

Iyakaremye asobanura ko we adashobora gusaba, yageze n’igihe cyo gusaba yashaka umuntu akamusaba kumucumbikira akanamumenyera ipura yaba iya rimwe ku munsi aho kujya kwicara ku muhanda agasabiriza.

Imiryango yitwa ko yita ku bantu babana n’ubumuga ntibagezaho inkunga neza kenshi na kenshi ibikora ibifitemo inyungu; nk’uko byemezwa na Iyakaremye.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 23 )

nimero ya telefone ya Iyakaremye Theogene ni 0785599167.

Nshimiyimana Leonard yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Ndumva ngize umutwaro cyane wuyu mwana,ariko mbanje kuvaza nina i Rwanda hataba intebe zagenewe, abafite buriya bumuga akareka kugendera hasi?mwazamuha my email akazanyandikira.Murakoze

Uwisanze Grace yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Muli iki gihe hali budget ili gushyirwa mu turere hali agenewe ababana n’ubumuga egera secretaire permanent w’abafite ubumuga agufashe;uzakomeza wige.

pascal yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

uzabaho kandi Imana izaguha akazi keza. courage

kayitesi yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Humura nshuti, Umurenyi wawe arakuzi, ntiyakoze amakosa, ntiyanibeshye kukurema kandi ntararangiza kukugirira neza, kuko iteka iyo akwitegereje yibwira ko hari ibyo atararangiza gukora mu buzima bwawe! IYAKAREMYE NIYO IKAMENYA(IKITAHO).HUMURA, mwiringire gusa, nawe uzaba umuhamya.

Roy yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

please kigali today keep his contacts!!if you can’t publish them I will get them from you.

me yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Kigali Today murakoze cyane kandi mukomereze aho. Mwatwemerera twe abasomyi, mugatuma uriya munyamakuru wanyu Leonard ku bayobozi b’Inama (sinzi neza niba ari inama, inteko, ihuriro) y’Ababana n’ubumuga mu Rwanda akababaza niba mu bafatanyabikorwa babo ntawe bashaka agafasha uriya musore? Ndahamya ko ziriya nama/nteko/forum zose zigira amafaranga cyangwa abayabaha kandi kenshi anakoreshwa mu bintu byo kwimenyekanisha no kwinezeza ku buryo batabura gukoresha mo make bagakora ibigaragaza ko hari umuntu kanaka yavuye akagera aha handi. Rwose Leonard atubarize, ndetse yabaza n’uhagarariye ababana n’ubumuga mu nteko cg minisitiri Mukabaramba Alvera n’abandi mwatekereza ho mukabona bavamo igisubizo. Ni uko ni uko K2D.

Ad yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

murakoze kutugezaho iyi nkuru. agahinda karanyishe gusa. mwatugezaho contact tel cyangwa email y’ukuntu umuntu yavugana n’uyu munyarwanda wihesha agaciro. rwose ndashaka kumufasha uko nshoboye kose ngo nibura arangize. Ariko Padiri recteur wa Ines nawe urukundo n’urugwiro agira nzi neza ko twafatanya uyu mwana ntate ishuri n’uyu murava afite. ndabashimiye. mumbabarire comment nari nayishyize ku nkuru itariyo.Jojo

Jojo yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Can Kigali Today help to get an e-mail of this brave guy? I want really to get contact with him. So, pliz, find me his contact.

MRK yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Ndumva mbuze icyo navuga birambabaje gusa ihangane iyatumye ugera aho izakugeza na ahandi niba usobanukiwe ni ibintu byo gusenga ujye usenga cyane imana niyo igena.kdi uwo mubyeyi imana imuhe umugisha cyane.
nonese ntimwatumenyesha uburyo umuntu yamufasha uko yishoboye.murakoze

IHANGANE yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

NGIRANGO MU RWANDA HARI IMIRYANGO MYINSHI YITA KU BAMUGAYTE,NUMVA YAKAGOMBYE GUHERA KURI UYU MWANA KUKO AFITE AVENIR WENDA NAWE YAZAFASHA ABANDI.MERCI

CLAUDINE yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka