Karongi: Bagiye gutangiza Itorero ryo ku Rugerero

Kuri uyu wa kabili tariki 22/01/2013, mu karere ka Karongi biteguye kwakira Ministre w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert, ugomba gutangiza Itorero ryo ku rugerero.

Ni gahunda y’igihugu yateganyirijwe abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye umwaka ushize wa 2012, ikaba igamije kubaha umwanya wo gukorera igihugu cyababyaye.

Bamwe mu bashyeshuli barangije amashuli yisumbuye bagiye kujya mu Itorero ryo ku Rugerero.
Bamwe mu bashyeshuli barangije amashuli yisumbuye bagiye kujya mu Itorero ryo ku Rugerero.

Insanganyamatsiko y’Intore zo mu karere ka Karongi ni: “Uruhare rw’Intore mu Guhagarika Ubwandu Bushya bwa Virus itera SIDA mu Muryango Nyarwanda”.

Mu bikorwa byabo, bazafatanya n’abayobozi b’ibanze muri gahunda zitandukanye zifitiye amakaro abaturwanda, aho kugira ngo bamare umwaka wose bicaye bategereje gukomeza amashuli muri kaminuza.

Mu Ntore zo ku Rugerero harimo n'abajyanama b'ubuzima mu tugari.
Mu Ntore zo ku Rugerero harimo n’abajyanama b’ubuzima mu tugari.

Gahunda y’Itorero ryo ku Rugerero ije mu gihe mu Rwanda harimo no gutegurwa ukwezi kw’imiyoborere myiza nako kugomba gutangizwa uyu munsi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka