Karongi: Bagiye gutangiza Itorero ryo ku Rugerero
Kuri uyu wa kabili tariki 22/01/2013, mu karere ka Karongi biteguye kwakira Ministre w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert, ugomba gutangiza Itorero ryo ku rugerero.
Ni gahunda y’igihugu yateganyirijwe abanyeshuli barangije amashuli yisumbuye umwaka ushize wa 2012, ikaba igamije kubaha umwanya wo gukorera igihugu cyababyaye.

Insanganyamatsiko y’Intore zo mu karere ka Karongi ni: “Uruhare rw’Intore mu Guhagarika Ubwandu Bushya bwa Virus itera SIDA mu Muryango Nyarwanda”.
Mu bikorwa byabo, bazafatanya n’abayobozi b’ibanze muri gahunda zitandukanye zifitiye amakaro abaturwanda, aho kugira ngo bamare umwaka wose bicaye bategereje gukomeza amashuli muri kaminuza.

Gahunda y’Itorero ryo ku Rugerero ije mu gihe mu Rwanda harimo no gutegurwa ukwezi kw’imiyoborere myiza nako kugomba gutangizwa uyu munsi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|