Abarimu 1000 barahabwa mudasobwa na modem

Abarimu 1000 bo mu turere dutandukanye tw’igihugu batangiye guhabwa mudasobwa na modem, bizabafasha gufasha abandi barimu kwihugura mu bumenyi bw’icyongereza.

Abarimu barahabwa ibikoresho by'ikoranabuhanga bazifashisha mu guhugura bagenzi babo.
Abarimu barahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bazifashisha mu guhugura bagenzi babo.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) gifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga Fhi 360, batagiye gutanga izi mudasobwa ku buryo bizarangirana n’uku kwezi kwa Gatandatu, nk’uko Gasana Janvier, umuyobozi mukuru wa REB yabitangaje.

Yagize ati “Twabonye ko bitakiri ngombwa gukomeza guhembera abakozi ku masezerano ku ruhande, biyongera ku barimu dufite, noneho twiyemeza kuvugurura gahunda yo kwigisha abarimu icyongereza duhitamo ko ikorwa n’abarimu ubwabo bafite ubushobozi bwo kuba bafasha bagenzi babo mu rurimi rw’icyongereza.”

Gasana yemera ko umwarimu umwe ku kigo adahagije, akavuga ko hari hakenewe abarimu nibura batanu kuri buri kigo bafasha abarimu bagenzi babo n’abanyeshuri no mu zindi gahunda zo kunoza imyigishirize zitari icyongereza gusa.

Abarimu bishimira ibyo bikoresho kuko bizaborohereza mu guhugura bagenzi babo.
Abarimu bishimira ibyo bikoresho kuko bizaborohereza mu guhugura bagenzi babo.

Dushime Jeanne Francoise, umwe mu bahawe ibikoresho, yavuze ko bizoroshya inshingano bafite. Ariko kimwe na bagenzi be, yongeyeho ko hakwiye kurebwa uko hashakwa undi mwarimu uzajya abafasha mu gihe cya vuba.

Umwaka utaha nabwo biteganyijwe ko abandi barimu 500 nabo bazahabwa ibikoresho nk’ibi muri iyi gahunda.

Mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2015, gahunda yo gufasha abarimu kwiga icyongereza yaravuguruwe, abakozi batari abarimu bari barimo Abanyarwanda, abanya Uganda n’abanyakenya bari bamaze imyaka isaga itatu bafasha abarimu mu cyongereza barahagarikwa.

Abo barimu bazajya babikora ku buryo buhoraho ariko na bo bakomeze kwigisha nk’abandi barimu bahembwe n’umushahara usanzwe, ariko bagabanyirizwe amasomo, kugira ngo umwanya munini bawuharire icyongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ni byiza iyi gahunda izihutisha kunoza umurimo w’ubwarimu

alias yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

NJye Ndumva Bagenerwa Akantu.

Jack yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Nyjewe numva abo barimu bazajya bafasha bagenzi babo mu rurimi rw’icyongereza bagenerwa agahimaza musyi ka buri kwezi nibura½ cy’ayo bahembaga abo banyamahanga.

Didoss yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka