WDA yatanze impamyabushobozi ku banyeshuri batangiranye nayo mu 2011

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) cyatanze impamyabushobozi ku banyeshuri cyakoresheje ibizami mu myuga n’ubumenyingiro kuva cyakwegurirwa ubwo ubushobozi mu mwaka wa 2011.

Abanyeshuri 51,851 batangiranye nacyo nibo bazahabwa izi mpamyabushobozi, harimo 15,598 basoje amasomo yabo mu 2011, abandi 16, 538 basoje amasomo yabo mu 2012 n’abandi 19,715 bayasoje 2013, nk’uko umuyobozi w’iki kigo, Jerome Gasana, yabitangaje ubwo bashyikirizaga izi mpamyabushobozi abayobozi b’ibigo, kuri uyu wa kabiri tariki 30/12/2014.

Umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana, yerekana ibimenyetso bigize impamyabushobozi zahawe abize imyuga n'ubumenyingiro.
Umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana, yerekana ibimenyetso bigize impamyabushobozi zahawe abize imyuga n’ubumenyingiro.

Yagize ati “Twatinze kuzitanga kuko twagerageje gukora ibishoboka kugira ngo dukoreshe ibimenyetso bitandukanye byatuma zitaziganwa. Twizera ko tekinoloji ishoboka yose ubu twayikoresheje kuko ni nabyo byadutindije kugira ngo tubanze twige ubwo buhanga bwose”.

Gasana yatangaje ko n’ubwo aba banyeshuri bari batarazibona ariko bari barahawe ibyangombwa byabafashaga mu kuzikoresha bashaka imirimo. Anaboneraho gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi baheruka gukora ku bize imyuga bishimirwa ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi wa DWA ashyikiriza impamyabushobozi umwe mu bize imyuga.
Umuyobozi wa DWA ashyikiriza impamyabushobozi umwe mu bize imyuga.

Mu mibare y’agateganyo bafite ni uko abakoresha barenga ikigero cya 70% bishimira akazi abanyeshuri bize mu mashuri y’ubumenyingiro n’imyuga bakora, naho abandi banyeshuri barenga ikigero cya 30% bakaba babona akazi mbere y’amezi atandatu.

Maurice Gasana Mbonimana warangije mu cyiciro cya 2011 akaba nawe yahawe impamyabushobozi ye, yatangaje ko bizamufungurira amarembo yo guhangana inyuma y’imipaka yo hanze y’u Rwanda.

Aba bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi izabo bahise bazitahana.
Aba bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi izabo bahise bazitahana.

Ati “Ntago ubumenyi bwarangirira hano mu Rwanda gusa, ni ngombwa ko tugira ibyangombwa bifite ubuziranenge tukabasha kugera ku yandi masoko. Kuri njye iyi ni intambwe nini itewe biradushimishije”.

Yakomeje asaba WDA kubakorera ubuvugizi mu gushyiraho amashyirahamwe ajyanye n’ibyo bize n’ibyo bakora, kugira ngo ayo mashyirahamwe ajye abakorera ubuvugizi anunganire Leta mu kurenga ibikenewe mu bakora ibijyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Umwe mu bakobwa bize imyuga n'ubumenyingiro yerekana impamyabushobozi ye.
Umwe mu bakobwa bize imyuga n’ubumenyingiro yerekana impamyabushobozi ye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muraho bayobozi bacu ngewe mbandikiy ngirango mbabwire ikibazo cyukuntu abanyesuri bishyura ibizamini bisubirwamo iyo watsinwe (5000f) ugasanga biratubangamiye nkabanyeshuri hano kukigo kitwa (KIGARAMA TECHINICAL SECONDARY SCHOOL)
MURAKOZE MUZADUFASHE

tuyizere emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

ibikorwa bya WDA birashimishije mu ruhando rwo kwihangira udushya kubabyize. amahirwe masa kuri aba babonye izi mpamyabumenyi

gahozo yanditse ku itariki ya: 30-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka