Nyamagabe: Abiga muri Yego Centre babasha kwambara ibyo bidodeye

Nyuma y’amezi atatu gusa bamaze bahawe inyigisho, abakobwa n’abahungu bigishwa umwuga w’ubudozi mu kigo Yego Centre Nyamagabe babasha kwambara ibyo bidodeye harimo imyambaro y’ishuri (uniform), imyenda yo kwambara mu buzima busanzwe kandi bakabasha kudoda iyo bagurisha.

Yego Centre ni ikigo cyashyizweho ku gitekerezo cy’uwitwa Patrick Karangwa ku nkunga y’Akarere ka Nyamagabe hagamijwe gufasha urubyiruko kwiteza imbere biciye mu kwiga imyuga itandukanye n’ikoranabuhanga.

Abana b'abanyeshuri biga umwuga w'ubudozi muri Yego Centre Nyamagabe.
Abana b’abanyeshuri biga umwuga w’ubudozi muri Yego Centre Nyamagabe.

Abanyeshuri biga muri Yego Centre bishimiye amasomo bahabwa n’inyungu babikuramo. Uwitwa Gloriose Nyinawumuntu yagize ati: “Nkimara kugera aha namenye kudoda imyenda ubu ndayambara hari niyo nadoze bampa amafaranga ubu nzi kudoda ikanzu n’ikote.”

Fabien Mujyambere aratanga gihamya cy’umumaro kudoda bimumariye yagize ati: “nk’ubu ejo bundi nadodeye umugeni iribaya ankubita ibihumbi, ubu umugeni araryambara bakavuga bati kano karibaya kadoze neza.”

Iyi ni imwe mu myambaro idododwa n'abana biga muri Yego Centre Nyamagabe.
Iyi ni imwe mu myambaro idododwa n’abana biga muri Yego Centre Nyamagabe.

Umuyobozi w’ungirije wa Yego Centre Nyamagabe, Erneste Uzakunda, avuga ko kugirango abanyeshuri bigisha batazapfukirana impano zabo babashishikariza kwibumbira hamwe mu ma koperative kugirango biborohore kuba babona inguzanyo babahe n’amahugurwa.

Ikigo Yego Centre Nyamagabe giherereye mu murenge wa Gasaka gifite abanyeshuri biga umwuga w’ubudozi 40 biga amezi 4 kugeza kuri 6, aba bana bakaba batoranywa hakurikijwe ikiciro cy’ubudehe barimo kuko cyifuza kuzamura bamwe bava mu miryango ikennye kurusha iyindi.

Imyenda y'abana idodwa n'abanyeshuri bo muri Yego Centre Nyamagabe.
Imyenda y’abana idodwa n’abanyeshuri bo muri Yego Centre Nyamagabe.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba badozi ndabashimiye kuko bafite intego nznza yo kwiteza imbere nange niga kudoda ka nifuza gutera imbere binyuze mu budozi

murekatete seraphine yanditse ku itariki ya: 25-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka