Amerika irahamagarira abanyeshuri b’Abanyarwanda guhatanira kujya kuyigamo ku buntu

Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatumije bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, kugira ngo ibasobanurire uburyo umunyeshuri wo mu Rwanda agomba guhatanira kwiga muri Amerika ku buntu.

Mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki 20/9/2013, basabye Abanyarwanda ko nabo bagomba kwitabira amarushanwa no kwandika basaba buruse yo kwiga muri Amerika(USA), itangwa n’umuryango mpuzamahanga ntera-nkunga witwa MasterCard Foundation.

Amerika yemeza ko Abanyarwanda aribo bafite amahirwe yo gutsinda muri Amerika kurusha abandi kubera bitwara neza.
Amerika yemeza ko Abanyarwanda aribo bafite amahirwe yo gutsinda muri Amerika kurusha abandi kubera bitwara neza.

USA ivuga ko yashyize mu kigega cy’uwo muryango miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka 10, yo kwigisha abanyeshuri bo muri Afurika bakennye, bagaragaza imyifatire iboneye mu buzima bwabo, bafite imitsindire yo hejuru, bafite icyo bamariye imiryango babamo kandi bashoboye guhangana n’ibibazo iyo babigezemo.

Lappen Jessica, uhagarariye Ambasaderi muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, yabwiye abanyeshuri ko ikigamijwe ari ukubafasha kugira ngo nabo bazabashe kwiteza imbere.

Abahagarariye Ambasade na za kaminuza zo muri Amerika, baje gusobanurira abanyeshuri bo mu Rwanda uko bajya kwiga bafashijwe na gahunda ya ‘MasterCard Foundation Scholars.
Abahagarariye Ambasade na za kaminuza zo muri Amerika, baje gusobanurira abanyeshuri bo mu Rwanda uko bajya kwiga bafashijwe na gahunda ya ‘MasterCard Foundation Scholars.

Yagize ati: “Aya mafaranga miliyoni 500 z’amadolari, yashyizweho na Leta y’Amerika igamije gufasha abanyeshuri nkamwe kwiga muri Amerika, kugirango muzagaruke mushoboye guteza imbere imiryango n’igihugu cyanyu.”

Clara Priester, Umuyobozi ushinzwe uburezi bw’Amerika muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo yatangaje ko buruse yo kwiga muri Amerika itagomba kubaca mu myanya y’intoki, kuko ngo byagaragaye ko abanyarwanda biga muri Amerika barusha abandi Banyafurika kwitwara no gukora neza.

Abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda, baje kumva uburyo bashobora kwandika basaba kwiga muri Amerika.
Abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda, baje kumva uburyo bashobora kwandika basaba kwiga muri Amerika.

Ati: “Abanyarwanda barakora neza bihebuje, kandi bararushaho kongera umubare w’abajya kwiga muri USA, umaze kugera kuri 465, bakaba bamaze kwikuba kabiri uhereye mu mwaka wa 2007-2008, namwe rero nababwira iki.”

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yasobanuye ibijyanye no kwiga muri USA ku nkunga ya ‘MasterCard Foundation Scholars Program’, iri kumwe n’abahagarariye za kaminuza zo muri Amerika zemera kwigisha abanyeshuri batsindiye kuzigamo, bava mu bihugu bikennye, cyane cyane ibyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Zimwe muri izo kaminuza zaje kumva abo zishobora kwakira bava mu Rwanda ni Duke University, Michigan State University, Stanford University, The University of California-Berkeley, na Wellesley College.

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, abarangije icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cya kaminuza, bashobora kwandika basaba no kureba ibisabwa ku mbuga za internet z’izo yo kaminuza ndetse n’urwa ‘MasterCard Foundation Scholars’.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

none se ntayandi mahirwe mwaba muduteganyiriza muri 2016 yo guhatanira kujya muri Amerika cyangwa ahandi mu bihugu byo anze yafurika?

Amoli yanditse ku itariki ya: 21-12-2015  →  Musubize

murakoze, mutugezeho nama website yizo kaminuza.

arlette yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Ni byiza,niba atari imitwe

Rowan yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Murakoze kuba mubitugejejeho ariko ndumva mwadufasha kumenya ama website yariya ma university mwaduhaye kuko tutayazi ngo turebe ibikenewe.

Epervier yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Iki cyo niba ntayandi manyanga azamo mukubahitamo cya ari igitekerezo cyiza kabisa , congratulations for young peoples .

GAGAS yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Twagirango mu dusobanurire ibijyanye n’amashuri ya technique ari muri w.D.A abanyeshuri bigamo icyo basabwa ngo bemererwe urugero:veterinary

Byaruhanga Alphonse yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

ni byiza cyne!!

sharon yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Byiza cyane kuri iyo nkunga America yatwemereye in education arko mfite ikibazo,birumvikana ko ari kubikorera ariko usanga amatangazo mucyaro bayamenya igikorwa cyararangiye numva hashyirwaho gahunda yamatangazo yanditse kugera murwego rwa kagali.Murakoze!

Ndahimana Dominique yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka