Ruhango: Nubwo hari amashuri ataruzura ntibizabuza abanyeshuri gutangira

Guverineri w’intara w’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, aravuga ko ntubwo hari ibyumba by’amashuri bitaruzura ntakizabuza abanyeshuri gutangirira igihe nk’uko biteganyijwe.

Ibi Munyentwari yabishimangiye tariki 04/01/2013, ubwo yasuraga ibigo bitandukanye mu karere ka Ruhango bikirimo kubaka ibyumba by’amashuri.

Imirimo isigaye n'iyo mike kugirango imirimo yo kubaka ibyumba by'amashuri irangire.
Imirimo isigaye n’iyo mike kugirango imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri irangire.

Ku ikubitiro yasuye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Byimana, aho yasanze hari ibyumba by’amashuri bitaruzura neza. Yagize ati “nubwo tubona ko hari ibigo by’amashuri bifite ubyumba abana bazigiramo bigitunganywa, ndahamya ko abana bazajya gutangira kwiga byarangiye gutunanywa”.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Byimana, Sanzamahoro Silas, avuga ko imirimo isigaye kugirango ibyumba by’amashuri abana batangire kubyigiramo ari mike cyane, ngo hasigaye gusiga amaranjye no gushyira ibirahure mu madirishya.

Akaba yizeza ababyeyi ko igihe kitangira ry’abanyeshuri kizagera ibyangombwa byarangiye abana bagatangira kwigiramo.

Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, asura ibigo by'amashuri mu karere ka Ruhango.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Munyentwari Alphonse, asura ibigo by’amashuri mu karere ka Ruhango.

Muri uru ruzinduko rwa Guverineri, yanaboneyeho umwanya wo gusaba inzego zibanze gukangurira abaturage baturiye ibigo by’amashuri kuhakora umuganda kuri uyu wa Gatandatu, kugirango abanyeshuri bazagere ku bigo hasa neza.

Biteganyijwe ko abanyeshuri bazatangira kugera ku bigo by’amashuri tariki 06/01/2013, bagatangira amasomo yabo tariki 07/01/2013.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka