Ibi Munyentwari yabishimangiye tariki 04/01/2013, ubwo yasuraga ibigo bitandukanye mu karere ka Ruhango bikirimo kubaka ibyumba by’amashuri.

Ku ikubitiro yasuye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Byimana, aho yasanze hari ibyumba by’amashuri bitaruzura neza. Yagize ati “nubwo tubona ko hari ibigo by’amashuri bifite ubyumba abana bazigiramo bigitunganywa, ndahamya ko abana bazajya gutangira kwiga byarangiye gutunanywa”.
Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Byimana, Sanzamahoro Silas, avuga ko imirimo isigaye kugirango ibyumba by’amashuri abana batangire kubyigiramo ari mike cyane, ngo hasigaye gusiga amaranjye no gushyira ibirahure mu madirishya.
Akaba yizeza ababyeyi ko igihe kitangira ry’abanyeshuri kizagera ibyangombwa byarangiye abana bagatangira kwigiramo.

Muri uru ruzinduko rwa Guverineri, yanaboneyeho umwanya wo gusaba inzego zibanze gukangurira abaturage baturiye ibigo by’amashuri kuhakora umuganda kuri uyu wa Gatandatu, kugirango abanyeshuri bazagere ku bigo hasa neza.
Biteganyijwe ko abanyeshuri bazatangira kugera ku bigo by’amashuri tariki 06/01/2013, bagatangira amasomo yabo tariki 07/01/2013.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|