Rubavu: Hatangijwe ishuri ryakira abana bafite ubumuga n’abatabufite

Ubumwe Community Center ikorera mu karere ka Rubavu yatangije ishuri rihuriwemo n’abana bafite ubumuga n’abatabufite kugira ngo abana bafite ubumuga bareke kugira imfunwe no guhabwa akato ko kwiga bonyine.

Nk’uko bitangazwa Dusingizimana Zacharie ukuriye Ubumwe Community Center ngo iri ishuri ryashinzwe kugira ngo hatagira umwana uvutswa amahirwe yo kwiga kubera ko afite ubumuga.

Iri shuri ry’inshuke ryashinzwe kugira ngo rikure abana bo mu karere ka Rubavu hamwe no mu nkengero zako mu gihirahiro kuko ryubahiriza uburenganzira bw’abana bafite ubumuga haba mu kubitaho kimwe no kugira inyubako abo bana bashobora gukoresha.

Bamwe mu bana batangiranye n’iri shuri harimo abafite ubumuga butandukanye ariko hakaba abafite ubumuga bw’ingingo, hamwe n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Rusine Rachel, umuyobozi wungirije w'akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho y'abaturage.
Rusine Rachel, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho y’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Rusine Rachel avuga ko iri shuri rigiye gutuma abana bafite ubumuga bashobora kujyanwa ku ishuri bakiri bato aho gutegereza ko bajyanwa mu bigo nka Gatagara nahandi kure mu gihugu.

Rusine arahamagarira abafite abana ko batabacikisha amahirwe yo kubashyira mu ishuri bagakurikira amasomo nk’abandi bana cyane ko hari igihe byagaragaye ko hari ababyeyi bagira ipfunwe ry’abana babo bafite ubumuga bakabahisha.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mfite umuvandimwe wabuze aho ajyana umwana we nagira ngo niba bishoboka mumpe no y’uwo nabaza amakuru kugira ngo turebe niba namutwarayo kugira ngo abashe kwiga

UGIRABE MARIE GERMAINE yanditse ku itariki ya: 26-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka