Nk’uko bitangazwa Dusingizimana Zacharie ukuriye Ubumwe Community Center ngo iri ishuri ryashinzwe kugira ngo hatagira umwana uvutswa amahirwe yo kwiga kubera ko afite ubumuga.
Iri shuri ry’inshuke ryashinzwe kugira ngo rikure abana bo mu karere ka Rubavu hamwe no mu nkengero zako mu gihirahiro kuko ryubahiriza uburenganzira bw’abana bafite ubumuga haba mu kubitaho kimwe no kugira inyubako abo bana bashobora gukoresha.
Bamwe mu bana batangiranye n’iri shuri harimo abafite ubumuga butandukanye ariko hakaba abafite ubumuga bw’ingingo, hamwe n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Rusine Rachel avuga ko iri shuri rigiye gutuma abana bafite ubumuga bashobora kujyanwa ku ishuri bakiri bato aho gutegereza ko bajyanwa mu bigo nka Gatagara nahandi kure mu gihugu.
Rusine arahamagarira abafite abana ko batabacikisha amahirwe yo kubashyira mu ishuri bagakurikira amasomo nk’abandi bana cyane ko hari igihe byagaragaye ko hari ababyeyi bagira ipfunwe ry’abana babo bafite ubumuga bakabahisha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mfite umuvandimwe wabuze aho ajyana umwana we nagira ngo niba bishoboka mumpe no y’uwo nabaza amakuru kugira ngo turebe niba namutwarayo kugira ngo abashe kwiga