Inguzanyo ku biga kaminuza ntiyavuyeho ku bantu bose

Ubufasha ku biga amashuri makuru na kaminuza ntibuzavaho burundu nk’uko bamwe babikeka. Abakene bo mu cyiciro cya 1 na 2 cy’Ubudehe bazahabwa inguzanyo bazishyura 100%. Aba bazahabwa inguzanyo ku mafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.

Abari mu cyiciro cya 3 na 4 bazajya bagurizwa 50% gusa y’ishuri bishakire uko babaho naho abari mu byiciro bya 5 na 6 bamenywe n’imiryango yabo cyangwa abandi babarera; nk’uko bigaragara mu cyemezo Leta y’u Rwanda yafashe kuwa 22/02/2013 ubwo yashyiragaho urwego rushya ruzajya rutanga rukanishyuza amafaranga atangwa ku batishoboye biga kaminuza.

Leta y’u Rwanda iravuga ko gushyiraho uru rwego bigamije gushyiraho uburyo bunoze kandi bwizewe bwo gufasha Abanyarwanda kwiga kaminuza cyangwa amashuri makuru, hitawe ku mubare munini w’abakeneye kwiga ndetse no kuzamura ireme ry’uburezi bahabwa muri ayo mashuri.

Ibi kandi biraterwa n’uko abari basabwe kwishyuza abize ku nguzanyo ya Leta mu myaka yashize bananiwe kugera ku ntego kuko mu myaka itandatu urwo rwego rumaze ngo rwishyuje abo rwasabwaga ku gipimo cya 8% gusa.

Impinduka zizanywe n’uru rwego rushya ni izihe?

Leta y’u Rwanda irateganya ko mu myaka ya vuba iki kigega cyizahuzwa n’ibigo by’imari, aho abakeneye inguzanyo bazajya bayihabwa n’ikigo cy’imari cyangwa banki bakazanishyuzwa n’iyo banki nibamara kwiga. Ubu haratekerezwa ibigo nka Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) na Koperative Umwalimu SACCO.

Abari barahawe buruse muri kaminuza mu myaka yashize bajyaga bishyuzwa 25% gusa igihe babaga barize ubumenyi bita siyansi (sciences), abize andi masomo bakishyura 50%. Ubu mu mikorere y’iki kigega gishya, amafaranga yose umunyeshuri azahabwa ngo amufashe kwiga azayishyura uko yakabaye 100% nasoza amasomo ye.

Amafaranga y’ishuri yagabanutse

Leta yari isanzwe yishyurira buri munyeshuri wiga siyansi amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 250 naho abiga andi masomo bakishyururwa ibihumbi 950.

Mu mwaka utaha w’amashuri, biteganyijwe ko buri munyeshuri azajya yishyura ibihumbi 830 y’u Rwanda, bikaba bizorohera abahabwa inguzanyo kuko bazishyura make ari nayo kandi bazishyuzwa nibasoza amasomo yabo.

Ku bazahabwa inguzayo bita buruse kandi bazakomeza guhabwa amafaranga ibihumbi 25 yo kubabeshaho buri kwezi, amafaranga bazajya bahabwa mu mezi 10 bamara bari ku ishuri.

Leta iravuga ko izatanga amafaranga make kandi hakiga benshi…

Mu mwaka w’amashuri ushize, Leta yatanze amafaranga miliyari 26 kugira ngo ibonere inguzanyo abanyeshuri 7154 ariko ubu Guverinoma iremeza ko mu mwaka utaha izatanga miliyari 16 na miliyoni 500 kandi ikageza inguzanyo ku banyeshuri 12.684.

Leta y’u Rwanda kandi irateganya ko mu mwaka w’amashuri 2022/23 izaharira imicungire y’iki kigega kimwe mu bigo by’imari, abazaba baragurijwe bakajya bishyura amafaranga azajya agurizwa abandi ku buryo nta mafaranga y’abaturage Leta izongera gushyira muri iki kigega.

Abazajya bagurizwa aya mafaranga yo kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru kandi bazajya batanga inyungu kuri iyi nguzanyo ingana na 7% y’amafaranga bahawe yose, mu gihe abari barayihawe mu myaka yashize bishyuzwaga inyungu ya 5%.

Abanyeshuri b’abahanga bari basanzwe bahabwa buruse zo kujya kwiga mu mu mahannga na Perezida wa Repubulika bazakomeza kuzihabwa, ariko noneho ngo zizahabwa gusa abahanga ariko badafite ubushobozi.

Ahishakiye Jean d’Amour na Mwasa Fred

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Agahuru kimbwa karahiye maze iyahigaga nayo ishya ijanja. KIZITO ati"umujinya mwiza si uwumuranduranzuzi ahubwo nudutera gufata icyemezo kikurinda,kigukomeza kikakurinda guhungabana mugihe wugarijwe." yungamo ati"umugabo arigira yakwibura agapfa." ukwihangana kubanyeshuri twese bizagiraho ingaruka.

HITIMANA Viateur yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

Agahuru kimbwa karahiye maze iyahigaga nayo ishya ijanja. KIZITO ati"umujinya mwiza si uwumuranduranzuzi ahubwo nudutera gufata icyemezo kikurinda,kigukomeza kikakurinda guhungabana mugihe wugarijwe." yungamo ati"umugabo arigira yakwibura agapfa." ukwihangana kubanyeshuri twese bizagiraho ingaruka.

HITIMANA Viateur yanditse ku itariki ya: 6-05-2013  →  Musubize

sha nibatwirukane,kubaho kw’imishwi si impuhwe z’agaca!!

lias yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

byose ni ukubeshya aya ni amacakubiri mushaka kuraga abana b’u Rwanda koko mbona abize Kaminuza aribo bakomeje gusubiza uburezi inyuma, ubundi dukeneye abazi gucucuma gusa ntabwo abize tubashaka ubundi baba biga iki ko aribyo bizana impinduka za politiki mu gihugu kdi ibintu ari mahwi nk’amazi n’ubufu

IRAHINDA JABIRO yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Leta niba idakeneye kurihira abana bayo nibagurishe ku bihugu byubahiriza uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu hano ho mbona ho ari nk’uko Mobutu yabivuze: QUAND ON PARLE DES DROIT DE L’HOMME, IL FAUT SAVOIR DE QUEL DROIT ET DE QUEL HOMME S’AGIT-IL" Inaha umuntu ni umuyobozi gusa abandi mwese mukaba abacakara. Erega inda ishaka gucura indi yiyita nkuru.

IRAHINDA JABIRO yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

yes ababo nyine biga hanze,haricyo utumva c?

ndajkpier yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

nanjye nabanje kwiyishyurira muri Kaminuza yigenga nubwo naje kubona aka bourse mu mahanga gusa implemantation yitegeko ibanza kugorana burigihe ariko bizumvikana buhoro buhuro buhoro AKABI KAMENYERWA NKAKEZA.icyo nabagiraho inama leta nuko yakorana ubushishozi kino gikorwa kuburyo abana babakene batacishiriza hagati kandi bari bagiye kuyarimbanya

nziza yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

kuri iyi si uwize arya umugati iyo ageze ku buyobozi awukuraho kandi nibyo koko economy ni ngombwa.

RUVUGIRO yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

nge mbona imitegurire yiki gikorwa igomba kwitonderwa kuko ntabwo nibaza abantu bashyira mu byiciro ibijyanye nubudehe bazaza iwanyu ngo nuko utunze inka ebyiri ngo ubwo uri umukire nge banshyize mukiciro cya 3 ngo dufite inka 2,inka ebyiri kumuhinzi udafite na hectare yisambu niki?turasaba reta gukorana ubushishozi kubijyanye nubudehe nahubundi byaba nka byabindi ngo uwariye niwe urya

vip yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

ndumva bizaba ntacyo bitwaye tubonye uko tugurizwa na za bank twamara kwiga tukaziyshyura! gusa na none ibyiciro by’ubudehe bigomba gusubirwamo kbsa kuko usanga harimo akarengane

norbert yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

reka mbabwize ukuri ubundi mubindi bihugu amategeko nkaya afite naho ahuriye nubuzima bwa abaturage babanza bagashyira umushinga munteko ishinga amategeko bakareba ingaruka itegeko rizagira kubaturage basanga ntacyo ritwaye rigatorwa ,ariko turacyafite urugendo rukomeye aho ministre arota icyo ashaka kigahita gisyirwa mubikorwa mbabwije ukuri abadepite bakwiye gukorera abaturage kukore icyo twabatoreye niba twarabatoreye,icyanteye impungenge nuko 10%babanyeshuri babanyarwanda basigaye bigira mubihugu duturanya kuko ariho hahendutse kandi biga neza ,none se ko igihugu ari icyacu twese , aha niho abanyarwanda babakeneye ko mugaragara kuko iki kibazo kirakomeye

ngaho nawe reba ibyo byikiro byakozwe ngo 1,2,3,4,5 na 6 njye banshyize mucyikiro cya 3 ngo iwacu dufite inka 3 ngaho nigurisha imwe ntazishura umwaka bizansaba kuzigurisha zose none se bazongera basubiremo bahindure icyikiro bari banshyizemo kuko nza nanjye nabaye umutindi nyakujya
ibyo ndabyamaganye none se mwe mutibagije aho mwaturukaga iyo baza kubakuriraho iyo nguzanyo ubu muba murihe ?ndahamya neza ko abenshi muritwe tutari no kumenya kigali ubu namenya kist ariko mbabajwe nuko munsubije muntara nkasubira kwisuka

dukuze yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Njye mbona umunyeshuli wese ushaka kwiga bamwemerera kwiga batitaye kumanota yagize.

BONAVENTURE yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka