Inguzanyo ku biga kaminuza ntiyavuyeho ku bantu bose
Ubufasha ku biga amashuri makuru na kaminuza ntibuzavaho burundu nk’uko bamwe babikeka. Abakene bo mu cyiciro cya 1 na 2 cy’Ubudehe bazahabwa inguzanyo bazishyura 100%. Aba bazahabwa inguzanyo ku mafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.
Abari mu cyiciro cya 3 na 4 bazajya bagurizwa 50% gusa y’ishuri bishakire uko babaho naho abari mu byiciro bya 5 na 6 bamenywe n’imiryango yabo cyangwa abandi babarera; nk’uko bigaragara mu cyemezo Leta y’u Rwanda yafashe kuwa 22/02/2013 ubwo yashyiragaho urwego rushya ruzajya rutanga rukanishyuza amafaranga atangwa ku batishoboye biga kaminuza.
Leta y’u Rwanda iravuga ko gushyiraho uru rwego bigamije gushyiraho uburyo bunoze kandi bwizewe bwo gufasha Abanyarwanda kwiga kaminuza cyangwa amashuri makuru, hitawe ku mubare munini w’abakeneye kwiga ndetse no kuzamura ireme ry’uburezi bahabwa muri ayo mashuri.
Ibi kandi biraterwa n’uko abari basabwe kwishyuza abize ku nguzanyo ya Leta mu myaka yashize bananiwe kugera ku ntego kuko mu myaka itandatu urwo rwego rumaze ngo rwishyuje abo rwasabwaga ku gipimo cya 8% gusa.
Impinduka zizanywe n’uru rwego rushya ni izihe?
Leta y’u Rwanda irateganya ko mu myaka ya vuba iki kigega cyizahuzwa n’ibigo by’imari, aho abakeneye inguzanyo bazajya bayihabwa n’ikigo cy’imari cyangwa banki bakazanishyuzwa n’iyo banki nibamara kwiga. Ubu haratekerezwa ibigo nka Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) na Koperative Umwalimu SACCO.
Abari barahawe buruse muri kaminuza mu myaka yashize bajyaga bishyuzwa 25% gusa igihe babaga barize ubumenyi bita siyansi (sciences), abize andi masomo bakishyura 50%. Ubu mu mikorere y’iki kigega gishya, amafaranga yose umunyeshuri azahabwa ngo amufashe kwiga azayishyura uko yakabaye 100% nasoza amasomo ye.
Amafaranga y’ishuri yagabanutse
Leta yari isanzwe yishyurira buri munyeshuri wiga siyansi amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 250 naho abiga andi masomo bakishyururwa ibihumbi 950.
Mu mwaka utaha w’amashuri, biteganyijwe ko buri munyeshuri azajya yishyura ibihumbi 830 y’u Rwanda, bikaba bizorohera abahabwa inguzanyo kuko bazishyura make ari nayo kandi bazishyuzwa nibasoza amasomo yabo.
Ku bazahabwa inguzayo bita buruse kandi bazakomeza guhabwa amafaranga ibihumbi 25 yo kubabeshaho buri kwezi, amafaranga bazajya bahabwa mu mezi 10 bamara bari ku ishuri.
Leta iravuga ko izatanga amafaranga make kandi hakiga benshi…
Mu mwaka w’amashuri ushize, Leta yatanze amafaranga miliyari 26 kugira ngo ibonere inguzanyo abanyeshuri 7154 ariko ubu Guverinoma iremeza ko mu mwaka utaha izatanga miliyari 16 na miliyoni 500 kandi ikageza inguzanyo ku banyeshuri 12.684.
Leta y’u Rwanda kandi irateganya ko mu mwaka w’amashuri 2022/23 izaharira imicungire y’iki kigega kimwe mu bigo by’imari, abazaba baragurijwe bakajya bishyura amafaranga azajya agurizwa abandi ku buryo nta mafaranga y’abaturage Leta izongera gushyira muri iki kigega.
Abazajya bagurizwa aya mafaranga yo kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru kandi bazajya batanga inyungu kuri iyi nguzanyo ingana na 7% y’amafaranga bahawe yose, mu gihe abari barayihawe mu myaka yashize bishyuzwaga inyungu ya 5%.
Abanyeshuri b’abahanga bari basanzwe bahabwa buruse zo kujya kwiga mu mu mahannga na Perezida wa Repubulika bazakomeza kuzihabwa, ariko noneho ngo zizahabwa gusa abahanga ariko badafite ubushobozi.
Ahishakiye Jean d’Amour na Mwasa Fred
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
iki gikorwa abantu bakwiye kucyumva neza rwose, ntibumve ko ari politiki mbi ahubwo bakareba uburyo ki ino politiki ifitiye abanyarwanda akamaro kuko ifite ibyinshi byiza, ibi ndabivugirako nkiyo urebye mu bihugu byateye imbere usanga ibyo leta y’u rwanda iri gushaka gukora bo babigezeho kera kandi bikaba byaratanze umusaruro mwiza; nta gushidikanya ko rero no mu rwanda iyi gahunda izagenda neza kandi igatanga umusaruro mwiza.
ariko mbona ibi bitari bikwiye kuba ikibazo kuko abatishoboye bazakomezwa guhabwa ariya mafaranga bari basanzwe babona, ikindi kandi ni uko minisiteri y’uburezi igiye gukorana n’amabanki kuburyo ki buri munyeshuli azaba yemerewe gufata ideni ku mashuli ye, bityo akazayishyura nyuma yo kurangiza kwiga nkuko byasibanuwe, ku bwanjye mbona ino politiki ari nziza cyane kuko izatanga umusaruro, kuko buri wese azaba yemerewe gufata inguzanyo y’amashuli muri banki.
ubu buryo bushyashya bw’inguzanyo burumvikana cyane kuko ni uburyo bwiza bwo kugirango abanyeshuli batifashije babashe kubona uko biga amashuli yabo, ibi rero bikazafasha abana b’abanyarwanda mu kurangiza amashuli yabo nta kibazo bahuye nacyo kandi bakaiyiga neza.
iyi gahunda mu bindi bihugu bayimazemo igihe,birakwiye ko twunganirana kuko niba leta amashuri abanza itayishyuza,ababyeyi twari dukwiye kuba dushyira ku ruhande ayo mafaranga y’amashuri abanza abana bigira ubuntu tukazayishyura universites
Ibi bizorohereza leta kuko niba irihira abanyeshuri imyaka 12,ababyeyi baba barazigamye ayo bajyaga bishyurira abana,akaba ariyo azabafasha kubishyurira kaminuza.
ibi bizashoboka cyane n’ubwo bizabanza kugorana,kuko usanga ubungubu abanyeshuri benshi biga muri za kaminuza zigenga birihira