Ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023 yatangajwe

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2022 -2023 uzatangira tariki 26 Nzeri 2022.

Itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara rivuga ko iyi ngengabihe ireba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uretse abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mwaka wa kane ndetse no mu wa 3 mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro L3 (TVET).

Itangazo iyi minisiteri yashyize kuri twitter rivuga ko igihembwe cya 1 kizatangira tariki 26 Nzeri gisozwe tariki 23 Ukuboza 2022.

Hazakurikiraho ikiruhuro k’iminsi mikuru, kizatangira tariki 24 Ukuboza kirangire tariki 7 Mutarama 2023.

Igihembwe cya kabiri 8 Mutarama kugeza 31 Werurwe 2023, hakurikireho ikiruhuko kizamara ibyumweru bibiri ni ukuvuga ko kizatangira tariki 1 kugeza 16 Mata 2023.

Igihembwe cya Gatatu kizatangira tariki 17 Mata kugeza 14 Nyakanga 2023.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa tariki 17 kugeza 19 Nyakanga 2023, noneho abazakora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye ndetse n’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bo bakazakora kuva tariki 25 Nyakanga kugeza tariki 4 Kanama 2023.

MINEDUC yavuze ko igihe cyo gutangira ku banyeshuri bo muri S1, S4 na L3 (TVET) bazakimenyeshwa nyuma.

Bamwe mu babyeyi bishimiye ko iyi ngengabihe isohotse hakiri igihe cyo kwitegura no kugura ibikoresho by’abana.

Nikuze Margaritte ufite abana biga mu mashuri abanza, yatangaje ko iyi ngengabihe ije ababyeyi benshi bari bayikeneye kuko bibazaga igihe abanyeshuri bazatangirira ngo bitegure hakiri kare.

Ati “Jyewe ndishimye ni ukuri kuko ubu ngiye gutangira kugura ibikoresho by’abana kandi na bo ubu ngiye gutangira kubategura mu mutwe ko bagiye gusubira ku ishuri”.

Nikuze yifuza ko Minisiteri yajya itangaza igihe abana bazatangirira habura ukwezi kugira ngo ababyeyi badafite amikoro batangire bashakishe uko bazigama amafaranga y’ishuri.

Reba muri iyi mbonerahamwe uko gahunda y’umwaka w’amashuri wa 2022-2023 iteye:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Mwakoze tubyishimiye ariko nabasiga nabo turashaka kumenye igihe tuzatangirira

alias yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize

Mwakoze tubyishimiye ariko nabasiga nabo turashaka kumenye igihe tuzatangirira

alias yanditse ku itariki ya: 10-09-2022  →  Musubize

Bavuzeko tuzabimenyeshwa nyuma.
Murakoze!

Mugisha Jacques yanditse ku itariki ya: 11-09-2022  →  Musubize

Natwe abanyeshuri dushimishijwe nuko byatangajwe kare.

Mpano Chretien yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka