Abanyeshuri 231 bize imyuga muri IPRC-EAST bahawe impamyabushobozi

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 231 barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro guhera muri 2012.

Abanyeshuri bose bahawe impamyabushobozi kuwa 06/02/2015 ni abo mu cyiciro cy’abahabwa amasomo y’imwuga mu gihe gito (umwaka umwe cg amezi atandatu).

Abo banyeshuri bize ubukanishi bw’imodoka, amashanyarazi, gusudira n’ubwubatsi n’ikoranabuhanga (ICT) , amasomo akaba yaratanzwe guhera 2012. Ayo masomo y’imyuga yatanzwe ku buntu mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

Musonera ashyikiriza imyamyabushobozi umwe mu banyeshuri barangije amasomo y'imyuga muri IPRC-EAST.
Musonera ashyikiriza imyamyabushobozi umwe mu banyeshuri barangije amasomo y’imyuga muri IPRC-EAST.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Euphrem Musonera yavuze ko ikigambiriwe mu gutanga ayo masomo y’imyuga ku buntu ari ugufasha urubyiruko kwihangira imirimo, ndetse no gushyigikira gahunda y’igihugu yo guhanga imirimo igera ku bihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi cyangwa ubworozi.

Musonera yashishikarije abarangije kwiga imyuga kwibumbira mu makoperative kugira ngo bakore imishinga ifatika.

Yagize ati “Mwige imishinga mwishyire hamwe mu makoperative ibigo by’imari bibashyigikire, bityo ubutaha muzaba mutanga akazi kandi munadufasha gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kwitabira imyuga ngo bahindure imyumvire. Bityo muzahindura ubuzima bwanyu n’ubw’abanyarwanda.

Abanyeshuri bize imyuga muri IPRC-EAST.
Abanyeshuri bize imyuga muri IPRC-EAST.

Ngarambe Silver ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Ngoma yavuze ko ubumenyingiro uru rubyiruko rwavanye muri IPRC-EAST ari cyo gishoro cya mbere kandi ngo bafite amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari nk’imirenge SACCO kugira ngo batangize imishinga ibabyarira inyungu.

Mukanoheri Ernestine, umwe mu barangije amasomo mu bijyanye n’amashanyarazi, avuga ko ubu yatangiye kubona ibiraka kuko ngo hari icyo aherutse gukora hamwe na bangezi be cyo gushyira amashanyarazi mu nzu bahahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Abasoje amasomo y'imyuga basabwe kwisungana bagakora imishinga yabateza imbere.
Abasoje amasomo y’imyuga basabwe kwisungana bagakora imishinga yabateza imbere.

Ubusanzwe IPRC-EAST itanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu byiciro bitatu aribyo icyiciro cy’ishuri rikuru (College of Technology) gitangwamo amasomo yo ku rwego rwa aminuza, icyiciro cy’ishuri ryisumbuye (Technical Secondary School) n’amasomo y’igihe gito (Vocational Training).

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka