Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri aba banyeshuri 631 barangije mu mashami y’Icungamutungo, Iterambere ry’icyaro, Amategeko, Ibaruramutungo n’iryo Gushaka amasoko yigishwa muri INILAK, hashimangiwe uruhare INILAK ifite mu iterambere ry’igihugu nk’ikigo gitanga ubumenyi, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wayo, Dr. Jean Ngamije.

Dr Ngamije uyobora INILAK yavuze ko abanyeshuri baharangije bategerejwe hanze mu muryango Nyarwanda, abasaba kuzitwara neza no kugaragaza ko bahawe ubumenyi n’uburere, bahindura imyumvire banafasha abo basanze.
Yagize ati: “Uruhare INILAK ifite mu iterambere ruzakomeza kwiyongera. Nkanasaba abanyeshuri murangije kwiyubahisha aho muri hose, ku buryo abaturanyi bose bazajya baza babasanga”.
Uhagarariye abanyeshuri basoje amasomo we yavuze ko bagiye gufasha u Rwanda mu kwigira no kurufasha gutera imbere mu bukungu, akangurira bagenzi be gukoresha ubwenge bwabo bakiteza imbere aho kwiyandarika mu biyobyabwenge n’inzoga ndetse n’ibindi bitabagirira akamaro byose.

Eurasme Rwandamiza wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi nawe yatangaje ko politiki ya Leta igamije kubaka ubukungu bushingiye ku Banyarwanda bafite ubumenyi bw’ibanze burimo no kwihangira imirimo. Bwana Rwandamiza yavuze ko amashuri yose uhereye ku y’incuke ukageza kuri za kaminuza, agomba guharanira gutanga ubumenyi bufite ireme.
INILAK yafunguye imiryango mu 1997, ifite irindi shami ryayo mu ntara y’Amajypfo mu karere ka Nyanza. Ubu INILAK itanga amasomo no mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza bita Master’s cyangwa Maitrise, ikanatanga ubumenyi bw’igihe gito mu mashuri y’imyuga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|