Ruhango: Centre Scolaire Amizero yatangiye kugaburira abanyeshuri ku ishuri

Ishuri ribanza rya Centre Scolaire Amizero riherereye mu karere ka Ruhango, ryatangije gahunda yo kujya rigaburira abana bahiga, mu rwego rwo gufasha ababyeyi babo bajyaga bata imirimo yabo bagiye kubashakira ibyo barya kugirango basubire ku ishuri.

Ubusanzwe aba bana bajyaga bataha sa sita bagiye kurya, bagahura n’imbogamizi z’uko basangaga iwabo batarahisha, bakagaruka ku ishuri bananiwe ndetse kwiga bikagenda nabi.

Izindi mbogamizi aba banyeshuri bagaragaje, harimo kuba batahaga kure kugaruka ku ishuri bikabagora, cyane cyane mu bihe by’imvura baburaga uko bataha cyangwa uko bagaruka ku ishuri.

Ababyeyi bashimishijwe n'uko batazongera kujya batekera abana babo kumanywa.
Ababyeyi bashimishijwe n’uko batazongera kujya batekera abana babo kumanywa.

Bamwe mu banyeshuri twavuganye bagize bati “hari nubwo twagendaga, ugasanga batarahisha, ukicara ukabitegereza rimwe ukagera ku ishuri abandi batangiye kwiga, rwose iki gikorwa turagishimiye, abarezi bacu barakoze”.

Habarurema Venuste uhagarariye Centre Scolaire Amizero imbere y’amategeko, yavuze ko iki gikorwa bagikoze bagisabwe n’ababyeyi baharerera, kuko bahuraga n’imbogamizi nyishi.

Ati “uretse kuba ababyeyi bataga imirimo yabo bagiye gutekera abanyeshuri, hari n’abavaga kure bakabagemurira cyangwa abandi bakabajyana kurira muri hoteli, ku buryo twari dufite n’impungenge z’uko bashobora no kuzandura indwara z’inzoka bitewe n’aho bariraga”.

Abakozi barimo gutunganya ifunguro rya saa sita.
Abakozi barimo gutunganya ifunguro rya saa sita.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nabo bashimishijwe n’iki gikorwa, ngo kuko abanyeshuri barera bagiye kongerwa ireme ry’uburezi, kuko bagiye kujya babona umwanya wo kuruhuka bagasubira mu ishuri bameze neza.

Uwitije Emmanuel wari uhagarariye ababyeyi muri uyu muhango wabaye tariki 12/08/2013, yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo, kuko bwashoboye gushyira mu bikorwa icyifuzo ababyeyi babagejejeho.

Yagize ati “dore hari abana biga baturuka kure, bigasaba ababyeyi babo ko babagemurira kugirango abana babo bakomeze amasomo. Ibi babikoraga bataye imirimo yakabateje imbere, ariko ubu ibi ntibizongera”.

Ahazajya hatunganyirizwa amafunguro ya saa sita.
Ahazajya hatunganyirizwa amafunguro ya saa sita.

Uyu mubyeyi yasabye abanyeshuri barererwa muri iki kigo, gushyira imbere amasomo bakiga neza, kuko zimwe mu mbogamizi bari bafite kandi zikomeye zivuyeho.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURAKANGURIRA ABABYEYI KO IKIGIKORWA BAGISHYIGIRA KUKO KIRI MUBIZATUMA IREME RY’UBUREZI RIGENDA NEZA

THANK YOU MUVARA (ONGERAMO ANDI MAFOTO)

MAURICE yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka