Ruhango: Abarimu 28 barimo guhabwa amahugurwa ku bikoresho bya science

Abarimu bo ku bigo 14 byo mu karere ka Ruhango barahabwa amahugurwa y’iminsi ibiri ku gukoresha ibikoresho bya science byatanzwe n’intara ya Rhenanie Palatinat mu gihugu cy’u Budage.

Bicamumpaka Jean Baptiste ushinzwe umubano hagati y’amashuri y’u Rwanda na Rhenanie Palatinat yavuze ko akarere ka Ruhango ariko ka mbere gahawe ibi bikoresho, akaba ari nayo mpamvu bafashe icyemezo cyo kuza guha amahugurwa aba barimu kugirango bamenye kubikoresha neza.

Abarimu bari mu mahugurwa ku bikoresho bya science bahawe na Rhenanie Palatinat.
Abarimu bari mu mahugurwa ku bikoresho bya science bahawe na Rhenanie Palatinat.

Akomeza avuga ko aba barimu bazakomeza gukurikiranwa kugirango nabo bazashobore kuba bakwigisha abandi kuko hari gahunda yo kuzageza ibi bikoresho mu mashuri yose y’akarere ka Ruhango.

Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa tariki 15/04/2013, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Twagirimana Epimaque, yavuze ko iki ari igikorwa bishimiye cyane, ngo kuko guhabwa ibikoresha batazi kubikoresha ntacyo byari kuzabamarira.

Aba barimu bemeza ko ibi bikoresho bahawe bigiye kubafasha gutanga umusaruro ushimishije.
Aba barimu bemeza ko ibi bikoresho bahawe bigiye kubafasha gutanga umusaruro ushimishije.

Uyu muyobozi yasabye abarimu bitabiriye aya mahugurwa, kujya bahorana umwete wo kwimenyereza gukoresha ibi bikoresho ngo nibumve ko niba bahuguwe birangiriye aho.

Karekazi Emmanuel umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rwa Munini, ari mu bakurikirana aya mahugurwa yavuze ko ibi bigiye gutuma umurimo wabo ukorwa neza ndetse n’umusaruro ukaba mwisnhi ugereranyijw n’uwari usanzwe utangwa.

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu atangiza amahugurwa ku bikoresho bya science.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu atangiza amahugurwa ku bikoresho bya science.

Ibikoresho ntara ya Rhenanie Palatinat yahaye amashuri yo mu karere ka Ruhango bifite agaciro ka miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda. Kugea ubu iyi ntara Rhenanie Palatinat imaze kugirana umubano w’ihariye n’ibigo by’amashuri mu Rwanda bigera kuri 290.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka