ISAE-Bosogo yashyize ku isoko ry’umurimo abagera kuri 511

Abanyeshuri 511 barangije mu mwaka w’amashuri 2013 bahawe imyamyabumenyi n’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE-Busogo) riherereye mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze kuwa gatanu tariki 30/08/2013.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’agateganyo wa ISAE Busogo, Dr Laetitia Nyinawamwiza, yavuze ko iri shuri ritanze impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi kuva ryafungura imiryango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza Emmanuel Mugisha, yasabye abarangije kugenda bagafasha abo basanze ku misozi, kugirango ubuhinzi n’ubworozi bubashe gutera imbere.

Ati: “Mugende mufashe uriya muhinzi ukeneye kongera umusururo mu murima we. Ntimuzigere mushyira imbere amafaranga imbere mbere yo kureba icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda”.

Hejuru ya 30% by'abarangije ni ab'igitsina gore.
Hejuru ya 30% by’abarangije ni ab’igitsina gore.

Ronger Gatanazi, urangije mu ishami ryo gutubura imbuto, avuga ko intego nyamukuru bavanye mu ishuri ari ugutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane ko barangije mu mashami abonekamo benshi mu banyarwanda.

Ati: “Nkanjye mfite gahunda yo kugira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’ubutubuzi bw’imbuto cyane ko aribyo ndangije mo”.
Munyabugingo Anaclet, avuga ko hanze aha hakiri ikibazo cy’umusaruro, kuko hari abatari bacye bagikoresha imbuto za kera zidatanga umusaruro uhagije.

Ati: “Umusanzu wanjye w’ibanze ni ugushishikariza Abanyarwanda gukoresha imbuto zitanga umusaruro mwinshi, zihanganira indwara, zihanganira imihindagurikire y’ibihe n’ibindi”.

Ishuri rikuru rya ISAE-Busogo ryatangiranye abanyeshuri basaga 400, rikomeza gukura, none ubu rifite abarenga 3000, biga mu mashami y’ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubwo abanyeshuri bitabiraga uyu munsi mukuru wabo.
Ubwo abanyeshuri bitabiraga uyu munsi mukuru wabo.

Kimwe n’andi mashuri makuru ya Leta, iri shuri risohoye abanyeshuri barivamo bwa nyuma, kuko ISAE Busogo izaba ari ishami rya Kaminuza y’u Rwanda kuva mu mwaka w’amashuri utaha.

511 bahawe impamyabumenyi, bagizwe n’abahungu 335 bangana na 65.50% ndetse n’abakobwa 176 bangana na 34.5%. 30. Bakaba barangije mu cyiciro cya A1 na A0.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

welcome to this hell of jobless

kayirema anne yanditse ku itariki ya: 17-09-2013  →  Musubize

nibaze barebe hanza aho baje!!!

ntayomba foustin yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

Nibaze inzara ibice!
ndabona bacyeye ariko nibamara imyaka nk’3 hanze inkweto zarahengamye muzaba mureba!!!!

Hanze aha ntibyoroshye niba badafashe isuka ngo bahinge bazumirwa kabisa!!!

Piter yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka