IPR ije kuba igisubizo ku Banyarusizi

Ishuri rikuru ry’imyuga rya Rusizi (IPR: Integrated Polytechnic of Rusizi) ngo ryitezweho kuba ibisubizo mu iterambere ry’Akarere ka Rusizi ndetse n’igihugu muri rusange.

Iri shuri ryafunguye imiryango mu mujyi wa Rusizi tariki ya 05/01/2015 rizajya ritanga impamyabushobozi z’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye y’imyuga arimo ubwubatsi, amashanyarazi, ubukanishi, electonics, ubuvuzi na laboratwari, ubukungu n’icungamutungo, ikoranabuhanga ndetse n’amahoteli n’ubukerarugendo.

IPR izajya itanga ubumenyi mu mashami anyuranye yaba ayigwa igihe kirekire ndetse n'ay'igihe kigufi.
IPR izajya itanga ubumenyi mu mashami anyuranye yaba ayigwa igihe kirekire ndetse n’ay’igihe kigufi.

IPR kandi izajya inatanga amasomo y’igihe gito (short courses) kuva ku mezi atatu kugeza ku mezi icyenda.

Manishimwe Patrick, umwe mu banyeshuri biga muri iri rishuri avuga ko riri muri bimwe mu byo bari bategereje igihe kirekire kandi ko bizeye ko bazahakura ubumenyingiro buzabafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi wa IPR, Dr. Ally Abdul Karim KAYIHURA yatangarije Kigali today ko iri shuri rije gufasha kuzamura iterambere ry’Akarere ka Rusizi muri rusange kuko amasomo bazatanga yaba aya kaminuza ndetse n’ay’igihe kigufi bizafasha abantu kwihangira imirimo, ndetse no kuzamura akare kabo n’igihugu muri rusange.

Zimwe mu nyubako IPR ikoreramo.
Zimwe mu nyubako IPR ikoreramo.

Ibi kandi ngo bizafasha abanyeshuri bavaga i Rusizi bakajya kwiga amashuri y’imyuga kure nko mu bihugu by’abaturanyi cyangwa se abakoraga ingendo ndende bajya za Kigali gushakayo ubumenyi nk’ubwo.

Kwiga byaratangiye ndetse no kwiyandikisha birakomeje mu mashami yose ari nayo mpamvu bakangurira abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ndetse n’abifuza kwiga amasomo y’igihe gito ko bakwihutira kwiyandikisha igihe kitararenga.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

plz mudukurikiranire ibyirishuri kbs ntawamenya nimba ryarafunzwe cg rigikora abigagayo boherejwe mukiruhuko cya 2week ark kirenze amezi abiri kitararangira nyabune mudukurikiranire!

ERNEST yanditse ku itariki ya: 15-06-2015  →  Musubize

ko mutatubwiye aho iri shuri riherereye?
bazaryamamaze turimenye

Aime yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

ije ikenewe

Michel yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

ije ikenewe

Michel yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Iri shuri rije rikenewe cyane ahubwo kutaryigamo ushaka ubumenyi-ngiro ni ukunyagwa zigahera. Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside bacikirije amasomo kubera impamvu zitandukanye kandi zizwi barasabwa kwegera FARG ikabatera inkuga yo kuryigamo kugira ngo bateganyirize ejo habo hazaza heza.

Michel yanditse ku itariki ya: 19-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka