Abanyeshuri biga muri COSTE barakekwaho gukora ubusambanyi

Abahungu n’abakobwa biga mu ishuli ryisumbuye rya Collège Saint Emmanuel Hanika (COSTE) ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barakekwaho gukorera ubusambanyi hanze y’ikigo iyo bahawe impushya zo gusohoka (sortie).

Nyuma y’uko hagaragaye ubucuti budasanzwe hagati y’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa, ubuyobozi bw’iryo shuri rya EER Diyoseze ya Shyogwe bwafashe icyemezo ko abahungu b’abakobwa batemerewe gusohokera rimwe.

Abanyeshuri babisobanura muri aya magambo: “ Twabanje kugira ngo nibyo bivugira ariko twatunguwe no kubona abahungu bahabwa uruhushya rwabo rwo gusohoka ikigo n’abakobwa bagahabwa uruhushya undi munsi”.

Tariki 15/07/2012 uruhushya rwo gusohoka ikigo rwahawe abahungu naho abakobwa basigara bakingiranwe mu kigo hanyuma tariki 16/07/2012 rwongera guhabwa abakobwa nta muhungu n’umwe ubivanzemo ngo bajyane.

Ibyo ngo byakozwe bagira ngo bakumire ubusambanyi hagati yabo bushobora kuvuka mu gihe abahungu n’abakobwa basohokeye rimwe ikigo bakajya hirya no hino mu mujyi wa Nyanza hamwe no mu ngo z’abaturage.

Abanyeshuli b’abahungu bavuga ko icyo cyemezo kibangamiye ubwisanzure bwabo ndetse kikanabatandukanya n’abakobwa bigana bavuga ko babaye nka bashiki babo.

Abakobwa biga muri COSTE bahabwa uruhushya rwo gusohoka nta muhungu n'umwe ubivanzemo.
Abakobwa biga muri COSTE bahabwa uruhushya rwo gusohoka nta muhungu n’umwe ubivanzemo.

Umwe muri abo banyeshuli agira ati: “Njye sinumva uburyo baduha impushya zo gusohoka ikigo ku minsi itandukanye hagati y’abahungu n’abakobwa batuvanguye kandi twiga mu kigo kimwe. Abakobwa n’abahungu turigana mu ishuli tugasangirira hamwe tukabana mu miryango imwe ni kuki mu itangwa ry’uruhushya rwo gusohoka ikigo aribwo badutandukanya?”

Uyu munyeshuli akomeza avuga ko icyo cyemezo kidakumira abafite ingeso y’ubusambanyi kuko bashobora no kujya gusambanwa n’abandi bantu batari abanyeshuli hanze y’ikigo cyangwa bakabonanira mu biruhuko.

Rutagengwa Vincent, umuyobozi w’ishuli rya COSTE-Hanika ahakana ko ntaho ibivugwa n’abanyeshuli bihuriye no gushaka kuburizamo ingeso y’ubusambanyi hagati y’abakobwa n’abahungu biga muri icyo kigo.

Aseka cyane yagize ati: “Ibyo rwose ntabwo aribyo kuko abafite ingeso y’ubusambanyi muri bo bashobora kuyishoramo no mu biruhuko kandi ntacyo twabikoraho nk’ubuyobozi bw’ishuli”.

Icyatumwe abanyeshuli b’abakobwa basohoka ukwabo n’abahungu ukwabo ngo ni uko ibyo bakenera bitandukanye; nk’uko Rutagengwa Vincent, umuyobozi w’ishuli rya COSTE-Hanika yabyemeje.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Humm!! ariko abanyafurika turera gute koko?! ubwo icyocyemezo bafashe barumva aricyo kizakuraho ubwo busambanyi niba bunahari! ntitugakore ibintu mechanique.

Ngumbayingwe yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

NUKWI HANGANA MUSTER

BANG LNE yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

BIRABABAJE

HABAKUKI Cloude yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Aba bana barabeshyerwa cyane rwose! wowe usoma ibi ntuzabihe agaciro kuko ni iharabika ridafite gihamya

xxxxx yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

UBU NIGA NUR ARIKO IBYO NABONYE NANASIZE SECONDARY BIRARENZE DOREKO MPAVUYE VUBA BYANTEYE KWIBAZA BYINSHI ,ABAUT TOMOROW GUSA MUKOMEZE MWIGISHE NTAWAMENYA.ARIKO ABANA BARARIBWA TU.

.

BAGARAGAZA PHOCAS yanditse ku itariki ya: 12-03-2013  →  Musubize

jye mbona kubuza aba bana gusohokana atari umuti w’ikibazo, aba bayobozi bajye babanza batekereze kubyemezo bagiye gufata; birababaje gufata icyemezo nk’iki warangiza kandi wenda cyari na cyiza bitewe n’ibimenyetso babifitiye bagahakana impamvu y’ibyemezo bafashe. abanyeshuri bamwe na bamwe bakunze kugira ingeso z’ubusambanyi ndetse bakabishishikariza n’abandi igikwiye ni ukubegera bakaganirizwa.

yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaa birandenze gusa sinabarenganya ni satan

yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Ubundi kirazira kuvuga ibintu udafitiye gihamya, wagombye kuba warafashe amafoto yabo basambanyi uvuga nayo akaba agaragara, kandi ikigo gifite ubushobozi ku bana cyahawe kurera niyo mpavu none se biriya nibyo wabonye ukwiye kucyandikaho igihe cyakoreye? ko utanditse ko cyagize umwana wagize amanota yambere mu gihugu cyose cy’u Rwanda? ubwo buba ari ubutiku kandi nibwo bubuza abanyarwanda gutera imbere si byiza rero uzabireke kuko nawe bizakudindiza ntacyo uzageraho urumva? ujye uvuga ibyo wahagazeho neza we kuyatarira inyuma nk’injajwa kuko iyo umuntu ayatariye iyuma atwara inkuru itariyo, ibyiza urinjira,ugahabwa karibu,ukicara,ugasaba kubwirwa ikikugenza. NTUZONGERE KUVUGA IBYO UDAFITIYE GIHAMYA N’UBUJAJWA.

yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Ariko se koko rubyiruko rugenzi rwange rukora ayo mahano kweli???!!!!mwaretse tugakora icyatujyanye kw’ishuri koko ari twe u Rwanda rutezeho ubuzima bwiza bw’ejo hazaza...niba ari nabyo mwigaye batarinze no kubahana kandi ubuyobozi nabwo turabusaba kujya bukurikirana abanyeshuri burera,gukuraho sortie ntabwo byaba umuti,mubereke ko inyungu ari izabo!!!!!

yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

icyo kigo twakizemo rwose abayobozi bacyo bazi kurebera abo barera kandi bazi gufata imyanzuro n’ibyemezo bihamye!!

kelos yanditse ku itariki ya: 20-07-2012  →  Musubize

Ko aho mpaherukira hari abana bitonda byagenze gute

yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize

mu rwego rwo kubica abafashwe basambana mujye mubagaragaza (Photo)

nkurikiyinka emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka