Kigali Today yashyize ku isoko icyiciro cya 6 cy’abafotozi b’umwuga
Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today cyashyize ku isoko abanyeshuri 15 bagize icyiciro cya gatandatu cy’abahuguwe mu gufotora bya kinyamwuga.
Abasoje amahugurwa yo gufotora ni abahungu n’abakobwa harimo abasanzwe ari abanyamakuru, abanyeshuri n’abikorera bagize abanyeshuri 122 bamaze guhugurwa kugeza ubu kuva iki kigo cy’amahugurwa cya Kigali Today cyatangira muri 2015.
Jean Pierre Twizeyeyezu, umwe mu banyeshuri basoje aya mahugurwa usanzwe ari umunyamakuru ukenera amafoto mu kazi ka buri munsi, yavuze ko uretse kumenya gufotora bya kinyamwuga, yanize uko yitwara iyo ari gushaka amafoto. Afite gahunda yo gukora akazi ke neza agatanga amafoto asobanutse.
Yagize ati “Ubu twizeye gukora akazi neza, kuko twamenye ibikenerwa byose kugira ngo umuntu agire ifoto nziza. Ikirenzeho ni uko batwigishije ikinyabupfura nuko umuntu atagongana n’abandi bashinzwe umutekano ushaka amafoto.”
Jean Charles Kanamugire, umuyobozi wa Kigali Today, yavuze ko kampani ayobora yasanze ikibazo cy’abafotozi ari kimwe mu cyo bagiraga, biyemeza guhugura abanyamakuru b’umwuga mu bufotozi ariko badasize n’ababo.
Ati “Kugeza ubu umusaruro uragaragara uhereye ku bo dukoresha, ikibazo twagiraga mbere cy’amafoto ubu cyarakemutse kandi twizeye ko n’aba twahuguye bazagenda hanze bakagira uruhare mu guhindura isura y’uko abantu babona amafoto.”
Kanamugire yasobanuye ko kuba bamaze kugera ku byiciro bitandatu, ari uko babonye ko hari ikibazo gikomeye mu Rwanda mu mwuga w’ubufotozi.
Kandi bakaba biteguye gukomeza iyi gahunda, kuko icyigo cy’amahugurwa cya Kigali Today gifite gahunda yo kongera igihe cyo guhugura ukwezi bahuguraga kukongerwa.
Nzabandora Abdallah uhagarariye gahunda ya NEP-Korawigire y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubumenyingiro (WDA), yavuze ko iyi gahunda ari imwe muri gahunda za leta zo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.
Ati “Niyo mpamvu izi gahunda zigenda zitegurwa kugira ngo twongerere ubumenyi Abanyarwanda mu nzego zitandukanye tugire abantu bafite ubushobozi bunganire gahunda y’ubuyobozi yari isanzwe ihari.”
Uretse aba bahuguwe n’iki kigo cy’amahugurwa, hari n’abandi batekinisiye ba radiyo cyahuguye bagera kuri 60.
Ubuyobozi bwa Kigali Today buvuga ko izi gahunda zizakomeza ariko hakazakomeza no kurebwa gahunda zikenewe mu gihugu zigifite icyuho.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
muzanabahugure kwita kunshingano zikibazo baba bateje mugihe ari ngombwa kko mufite bamwe mubakozi bifata nabi bahimana bashaka kwerekana ko Kigali today itabakosora
murakoze cyani ni twa dukuzumuremyi moise ntuye imusanze arko nkanjye byansaba iki kugura nkore ayomahugurwa nubusanzwe ndi photograph knd no muri miss rwanda 2017 narindi gu photora mo ubwo mushatse dore adress zanjy
phone number whattap 0726542980
facebook arsene moise
email [email protected]
Murako
Abandi bifuza kubona kuraya mahugurwa bibasaba iki ?
Cyangwa babariza he?
NITWA ALPHONSE NIYONSABA,ayo mahugurwa ko numva azahoraho bisaba iki ngo ubishaka ayajyemo?murakoze