Kigali Today yashyize ku isoko icyiciro cya 6 cy’abafotozi b’umwuga

Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today cyashyize ku isoko abanyeshuri 15 bagize icyiciro cya gatandatu cy’abahuguwe mu gufotora bya kinyamwuga.

Abahuguwe n'abarimu n'abayobozi ba Kigali Today bafata ifoto y'urwibutso.
Abahuguwe n’abarimu n’abayobozi ba Kigali Today bafata ifoto y’urwibutso.

Abasoje amahugurwa yo gufotora ni abahungu n’abakobwa harimo abasanzwe ari abanyamakuru, abanyeshuri n’abikorera bagize abanyeshuri 122 bamaze guhugurwa kugeza ubu kuva iki kigo cy’amahugurwa cya Kigali Today cyatangira muri 2015.

Jean Pierre Twizeyeyezu, umwe mu banyeshuri basoje aya mahugurwa usanzwe ari umunyamakuru ukenera amafoto mu kazi ka buri munsi, yavuze ko uretse kumenya gufotora bya kinyamwuga, yanize uko yitwara iyo ari gushaka amafoto. Afite gahunda yo gukora akazi ke neza agatanga amafoto asobanutse.

Jea Charles Kanamugire, umuyobozi wa Kigali Today.
Jea Charles Kanamugire, umuyobozi wa Kigali Today.

Yagize ati “Ubu twizeye gukora akazi neza, kuko twamenye ibikenerwa byose kugira ngo umuntu agire ifoto nziza. Ikirenzeho ni uko batwigishije ikinyabupfura nuko umuntu atagongana n’abandi bashinzwe umutekano ushaka amafoto.”

Jean Charles Kanamugire, umuyobozi wa Kigali Today, yavuze ko kampani ayobora yasanze ikibazo cy’abafotozi ari kimwe mu cyo bagiraga, biyemeza guhugura abanyamakuru b’umwuga mu bufotozi ariko badasize n’ababo.

Gaby umwe mu barimu bamaze igihe kirekire batoza abafotozi b'umwuga.
Gaby umwe mu barimu bamaze igihe kirekire batoza abafotozi b’umwuga.

Ati “Kugeza ubu umusaruro uragaragara uhereye ku bo dukoresha, ikibazo twagiraga mbere cy’amafoto ubu cyarakemutse kandi twizeye ko n’aba twahuguye bazagenda hanze bakagira uruhare mu guhindura isura y’uko abantu babona amafoto.”

Kanamugire yasobanuye ko kuba bamaze kugera ku byiciro bitandatu, ari uko babonye ko hari ikibazo gikomeye mu Rwanda mu mwuga w’ubufotozi.

Kandi bakaba biteguye gukomeza iyi gahunda, kuko icyigo cy’amahugurwa cya Kigali Today gifite gahunda yo kongera igihe cyo guhugura ukwezi bahuguraga kukongerwa.

Bamwe mu bakobwa binjiye mu mwuga wo gufotora by'umwuga.
Bamwe mu bakobwa binjiye mu mwuga wo gufotora by’umwuga.

Nzabandora Abdallah uhagarariye gahunda ya NEP-Korawigire y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubumenyingiro (WDA), yavuze ko iyi gahunda ari imwe muri gahunda za leta zo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Niyo mpamvu izi gahunda zigenda zitegurwa kugira ngo twongerere ubumenyi Abanyarwanda mu nzego zitandukanye tugire abantu bafite ubushobozi bunganire gahunda y’ubuyobozi yari isanzwe ihari.”

Uretse aba bahuguwe n’iki kigo cy’amahugurwa, hari n’abandi batekinisiye ba radiyo cyahuguye bagera kuri 60.

Ubuyobozi bwa Kigali Today buvuga ko izi gahunda zizakomeza ariko hakazakomeza no kurebwa gahunda zikenewe mu gihugu zigifite icyuho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

muzanabahugure kwita kunshingano zikibazo baba bateje mugihe ari ngombwa kko mufite bamwe mubakozi bifata nabi bahimana bashaka kwerekana ko Kigali today itabakosora

maman .rwibutso yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

murakoze cyani ni twa dukuzumuremyi moise ntuye imusanze arko nkanjye byansaba iki kugura nkore ayomahugurwa nubusanzwe ndi photograph knd no muri miss rwanda 2017 narindi gu photora mo ubwo mushatse dore adress zanjy

phone number whattap 0726542980
facebook arsene moise
email [email protected]

Murako

Dukuzumuremyi moise yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

Abandi bifuza kubona kuraya mahugurwa bibasaba iki ?
Cyangwa babariza he?

Robert yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

NITWA ALPHONSE NIYONSABA,ayo mahugurwa ko numva azahoraho bisaba iki ngo ubishaka ayajyemo?murakoze

NIYONSABA ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka