Rulindo: Iya kabiri mu kugira umubare mwinshi w’abavuye mu bujiji
Tariki 08 Nzeri buri mwaka isi yose yizihiza umunsi wo kurwanya ubujiji. Mu Rwanda uwo munsi wizihirijwe mu karere ka Rulindo.
Akarere ka Rulindo kaza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’abaturage bazi gusoma kwandika no kubara, kaza inyuma y’umujyi wa Kigali.
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo bavuga ko ubujiji ari ikintu kibi, kuko bushobora no gutuma umuntu atagera ku iterambere.
Uwitwa Shyirambere Anastase ati “umuntu ashobora gukora umushinga wamuteza imbere atazi kubara, ariko ugasanga umubarira ari we wikiriye kubera kumwiba kuko we aba adashoboye kwibarira”.
Ndayambaje Theophile we avuga ko byaba ari agahinda kubona umuntu akwandikira ukaba wajya gusomesha kandi uri umuntu w’umujene.
Ati “nk’ubu se inkumi inyandikiye ibanga nkajya gusomesha sinaba ndimennye, wapi jye nunva abantu bose mu ngeri zitandukanye bagomba kuva mu bujiji bikababera n’inzira yo kwikura mu bukene kuko birajyana”.
Pasiteri Kamanzi Callixte wari uhagarariye itorero ADPR yavuze ko itorero rye rizakomeza kwita ku Banyarurindo kimwe n’abanyarwanda bose muri rusange.
Yagize ati “Itorero ADPR nk’uko ryakomeje gufasha Abanyarulindo n’Abanyarwanda mu mpande zose z’igihugu, na n’ubu birakomeje kugeza igihe Abanyarwanda bose bazamenyera gusoma, kwandika no kubara.”
Umushyitsi mukuru waje ahagarariye minisiteri y’uburezi, Rwanamiza Erasm, yasobanuye ko kwigisha umuntu gusoma kwandika no kubara ni bimwe bituma umuntu agera ku mahoro n’iterambere rirambye.
Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubujiji washyizweho mu rwego gufasha abatuye isi kurwanya ubujiji, byumwihariko mu gihugu cyacu, gahunda ni uko muri 2020, abantu bose bagomba kuba bazi ibyo byose.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|