PDI yemeje ko izashyigikira Paul Kagame mu matora

Ishyaka PDI (Parti Démocrate Idéal), ryamaze gutangaza ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024, rizashyigikira umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

PDI yemeje ko izashyigikira Paul Kagame mu matora
PDI yemeje ko izashyigikira Paul Kagame mu matora

Iri shyaka ryabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, mu Nteko rusange y’abarwanashyaka, yahuriyemo abaturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu kiganiro Perezida wa PDI, Depite Sheikh Musa Fazil Harelimana, yahaye Kigali Today, yagize ati "Twebwe dushyigikira umuntu witwa Nyakubahwa Paul Kagame"

Ati "Ikindi gihe na bwo birashoboka ko (FPR) bagira umukandida mwiza tukabyiga, ariko Perezida Kagame we nta n’umuyingayinga wavuga ngo bahiganwa mu kuyobora Igihugu kugira ngo gitere imbere, gikomeze kigire agaciro."

Umukuru wa PDI avuga ko bashimira Perezida Kagame kubera kumenyekanisha u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, kuruhesha umutekano, uburezi kuri bose, kuyobora atavangura no kuba yaraciye nyakatsi n’indwara ziterwa n’umwanda(zirimo amavunja).

PDI ivuga ko ishyigikiye Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi, ivuga ko Perezida Kagame natorwa mu yindi Manda, hazakorwa imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero birenga 1,000, buri rugo ruzaba rufite amashanyarazi n’amazi, ndetse ko ubukungu buzajya buzamuka ku rugero rurenga 8% buri mwaka.

Gusa Ishyaka PDI rikavuga ko kuri iyi nshuro rizajya mu matora y’Abadepite ritari mu bufatanye bw’imitwe ya Politiki iyobowe na FPR-Inkotanyi, ari yo PDI, PPC, PSP, PSR na UDPR.

Ishyaka PDI ritangaje ko rizashyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi nyuma y’uko indi mitwe ya Politiki irimo PL na PSD na yo ikoze inama ikaba ari we yemeza, uzayihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Byiza Cyane ntawundi usibye HE PAUL KAGAME
RUDASUMBWA w’ibihe byiza u Rwanda rufite .

Nange nzahora mutora HE PAUL KAGAME ibihe byose
Nyiricyubahiro PAUL KAGAME nuko NDI UMUKENE iyonza kugira ZAHABU, INZU , INKA , IKIBANZA cg DIYAMA, byanjye bwite nari kubikugabira ariko mukuri nta nakimwe mfite ndi umukene...
Ariko nzakugabira guhora ngutora ibihe byose

Vote Paul Kagame 🇷🇼💙💛💚
+250790357178 K-F

[email protected]

Fred k yanditse ku itariki ya: 4-05-2024  →  Musubize

Ahali Islamique bahasimbuje "Ideal".Biba Parti Democratique Ideal (PDI).Ni amaco y’inda.Ntabwo amadini akwiriye kujya muli politike.Ntabwo Politike ishobora kujyana no kuba umuntu utunganira imana.Kubera ko muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza,harimo:Ubwicanyi,Intambara,ubujura,guhangana,uburyarya,amatiku,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibituza.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batajya muli politike n’intambara zibera muli iyi si nkuko Yesu yabibasabye.Abo nibo bonyine bazaba mu bwami bw’imana nkuko bible ivuga.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 29-04-2024  →  Musubize

Politiki nziza ishingiye ku kurwanya icyatera amacakubiri n’itonesha ntabwo Imana iyanga. Ese iyo dusomye Bibiliya ntitubona ko abanyapolitiki bakoreye igihugu n’Imana (Yosefu, Dawidi, Nehemiya, Daniel, Saduraka Meshaki na Abdenego ....) Politiki nziza iganisha ku iterambere, Ubumwe, ububanyi n’amahanga, imibereho myiza n’izindi FPR igejeje ku Rwanda nta cyaha kirimo. Tujijuke rero twere gutererana Umusaza wacu P.K, twere gutekereza ijuru gusa kandi tukiri mu isi ari naho dukenewe dutegurira n’iryo Juru

NDU yanditse ku itariki ya: 29-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka