Nkanka: Intore zirasabwa kujya zigaragaza umusaruro w’ibikorwa zagezeho

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Ruzisi yasozaga ibikorwa byo kurugerero kuwa 29/06/2013, yashimye Intore ku bikorwa zageje ku murenge ariko agaragaza ko mu bukangurambaga zakoze ntaho rigaragaza umusaruro wagiye uvamo.

Mu bikorwa Intore zo mu murenge wa Nkanka zamuritse harimo imihanda yagiye ihangwa ahakozwe ibirometero icyenda mu murenge wose, ubukangurambaga mu baturage ku bijyanye no kwirinda indwara z’ibyorezo zitandukanye , ndetse n’uturima tw’igikoni tw’icyitegererezo.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi ari gushimira intore zo ku rugerero.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ari gushimira intore zo ku rugerero.

Ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’urugerero cyahuriranye n’umuganda ngarukakwezi hahanzwe umuhanda wa kilometero ebyiri.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yashimye Intore ibikorwa byiza zagejeje ku murenge mu gihe cy’amezi arindwi zimaze ku rugerero ariko yasabye ko nyuma yo kugaragaza ibibazo hagomba no gushakwa ibisubizo.

Umwe mu babyeyi b’aba bana barangije icyiciro cya mbere cy’itorero yashimye ubuyobozi kuri iyi gahunda nziza ituma babafasha kurera abana babo neza.

Intore zo kurugerero zifatanyije n'abaturage kwishimira ibyo bagezeho.
Intore zo kurugerero zifatanyije n’abaturage kwishimira ibyo bagezeho.

Izi ntore zashoje icyiciro cya mbere cy’urugerero mu murenge wa Nkanka zatangiye ari 108 ariko izashoboye gusoza ni 98. Ibi ngo byagiye biterwa n’uko ahari abatsinzwe ibizamini bya Leta bagasubira kwiga ndetse n’abataragize ubushake bwo gukomeza hakaba hibukijwe ko kwitabira ibikorwa by’itorero ari inshingano ya buri wese.

Icyiciro cya Kabiri cy’iri torero kizamara amezi atanu kugirango yuzure 12 itorero riteganyirijwe, abazaba baragiye muri kaminuza bazakomereza aho bazaba baragiye kwiga, abandi bakomereze mu mirenge yabo nk’uko bisanzwe.

Ababyeyi barishimira ibyo bagejejejweho n'abana babo.
Ababyeyi barishimira ibyo bagejejejweho n’abana babo.

Kuba izi ntore zo ku rugerero ngo zisize icyerekezo cyiza ngo hari icyizere cyuko barumuna babo bazuzuza ibikorwa byasigaye bakuru babo bari batangije, aha kandi izi ntore zongeye gushimirwa ku muvuduko w’iterambere zongereye mug ihugu basabwa kutazatatira igihango.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka