Ngororero: Point d’Ecoute ikomeje kurwanya ubuzererezi bw’abana mu biruhuko

Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta witwa Point ukomeje gufasha abana bato bo mu karere ka Ngororero mu gihe cy’ibiruhuko mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi no kongera ubumenyi n’imyidagaduro by’abana.

Icyo gikorwa ubusanzwe kimenyerewe mu murenge wa Gatumba, muri ibi biruhuko cyatangijwe no mu wa Ngororero, imirenge igaragaramo ibikorwa byinshi bishobora gutera ubuzererezi nk’imijyi, ubucuruzi n’ibindi bikorwa biterwa n’iterambere ryahageze.

Ubu abana basaga 1500 barimo abiga mu mashuli abanza hamwe n’abana bo mu muhanda bakurikiranwa n’abanimateri batoranyijwe muri iyo mirenge, kandi uko iminsi ishira niko biyongera kuko nta guheza kuri muri icyo gikorwa bamwe bita Colonies des vacance abandi bakacyira patronage.

Abana bitabiriye gahunda ya patronage ari benshi.
Abana bitabiriye gahunda ya patronage ari benshi.

Kaberuka Aloys, umuhuzabikorwa wa Point d’Ecoute mu Rwanda avuga ko guhuriza abana hamwe byagiye bica cyangwa bikagabanya ibibazo abana batera ababyeyi babo mu gihe cy’ibiruhuko, nko kwirirwa bazerera cyangwa kwiga ibikorwa bihabanye n’umuco.

Mu karere ka Rubavu, abana bo mu muhanda bitabiriye icyo gikorwa bakirangiza bifuza kujya kwiga kandi bakabihabwa ndetse abadafite imiryango bakayishakirwa; nk’uko Kaberuka abitangajo urugero.

Bagaragaza ishyaka mu kwiga.
Bagaragaza ishyaka mu kwiga.

Mu karere ka Ngororero naho ngo hagaragaraga ikibazo cy’abana benshi bahohoterwa mu mirenge yatoranyijwe ariko kubera inyigisho bahabwa byatumye bamenya kwirinda no gutanga amakuru ku gihe bityo amahohoterwa amwe ntagerweho.

Mu gihe cy’ukwezi abo bana bamara, aba animateri babo basanzwe ari abarezi mu mashuli abanza bibasaba guhindura uburyo bw’imyigishirize (methodologie) kugira ngo abatarigeze biga nabo babashe kugendana n’abandi kandi abasanzwe biga nabo ntibananirwe mu mutwe.

Bahabwa amasomo atandukanye.
Bahabwa amasomo atandukanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero, Etienne Habiyakare yadutangarije ko nubwo hashize icyumweru iyo gahunda itangiye bagiye guhamagarira ababyeyi kohereza abana babo kuko batangiye kubona ko bituma abana babana neza kandi abadafite uburere bwiza bakigira ku bandi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbere na mbere mbanje gushimira umuyobozi wa point d’ecoute nabo bafatanyije

nkurikije ukombona ubuzima bwabana bo mumuhanda numva point d’ecoute yazareba niba bajya babasha kubaganiriza cyane kugira ngo nabo babone ko bameze nkabandi bana murakoze

RUTIKANGA melodie yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka