Ibigo 17 byigisha imyuga byatanze imishinga myiza byashyikirijwe amafaranga

Ibigo 17 muri 171 byigisha imyuga n’ubumenyingiro byatanze imishinga myiza ifasha guteza imbere ibyo bigisha mu Banyarwanda byashyikirijwe amafaranga byari byasabye ngo bibashe gushyira iyo mishanga mu bikorwa.

Muri gahunda yayo yo guhanga imirimo no kuzamura ubumenyingiro, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho n’uburyo abifuza kwiga byaja biborohera. Ubwo buryo burimo gutanga imishinga yo kwigisha imyuga abantu benshi kandi mu gihe gito; bikanajyana n’ubumenyi bwatanga akazi cyangwa bwakenerwa ku isoko ry’umurimo.

Abenshi mu batsindiye ayo mafaranga bavuga ko amasomo yabo azibanda mu guteza imbere ubumenyingiro bw’urubyiruko, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo wabonye amafaranga menshi kurusha abandi, Gilbert Ndangamira, uyobora ikigo cy’imyuga cya Mpanda.

Yagize ati: “Abantu bakora izo ntebe dukora ni bacye cyane. Twifuzaga kubikora kugira ngo dushobore guteza imbere urubyiruko rwacu kuko iyo urebye usanga byakorwaga n’abanyamahanga, tukifuza ko n’Abanyarwanda babimenya”.

Umushinga w’iri shuri rya Mpanda rihereye mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ni uwo kwigisha wo gutunganya intebe bya kijyambere, bakazabyigisha abantu 25 mu gihe cy’amezi atatu.

Jerome Gasana uyobora Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), cyateye inkunga kibinyujije mu kigega cyacyo cya SDF (Skills Development Fund), avuga ko iyi mishinga iri muri gahunda nshya yo kwigisha bijyanye n’umwuga uhamye.

Ati: “Twavuga ko ari ugukomeza guteza imbere ubumenyingiro cyangwa gukomeza gushishikariza Abanyarwanda ariko binyuze mu buryo bwo kwiga ibyerekeye imirimo y’amaboko ariko by’umwuga, bitandukanye n’ibyo twumvaga kera bitaga CFJ”.

Iyi gahunda ya SDF yatwaye amafaranga arenga miliyoni 564, yashyizwe mu mishinga itandukanye, irimo ubwubatsi, ubukanishi, gukora imitako no kudoda, ibijyanye n’amahoteli, ibijyanye no gusukura abantu no kubaka.

Ibigo byose bigabanyije ku buryo byibura kimwe cya kabiri cy’uturere tw’igihugu gihagarariwe, ariko intara y’Amajyepfo niyo iza ku mwanya wa mbere mu zatsindiye amafaranga menshi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

The 17 are; Mpanda VTC, KarengeraVTC, Ndendezi VTC, Mugusa VTC, ETAG VTC, Inyemeramihigo VTC, Rise to Shine , VISDAPOC, Jill Barham, Rwabuye VTC, Universal Beauty Academy, BELASI saloon school, CODUSI cooperative, APEESDE, ASSIST Rwanda, Kayonza VTC and ADENYA.

umuhire yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Bantu bo kuri kigalitoday nimutubwire ibyo bigo turebe ko umuntu yapanga amahugurwa.

Muraba mukoze nimubatubwira byihuse ngo imyanya itazadushirana

Mushkim yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

None se ko mutagejeje ku basomyi ba kigalitoday amazina y’ibigo byatoranyijwe ngo umuntu amenye aho azabisanga?
Please, post them

Mashm yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

nifuzaga kubona contact yanyu kuko nkeye kwiga account ing and management nasabaga ko mwabipfashamo

Jeanne yanditse ku itariki ya: 20-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka