Yasabye Jeannette Kagame inkunga y’amasengesho

Ntiruginama Jean de la Croix, umwe mu bafashwa n’ Imbuto Foundation, yasabye Madamu Jeannette Kagame, kumusengera akazagera ku nzozi ze, maze umushinga we w’urubuga rutangaza amakuru ukazabasha kwakuga ukaba waha akazi benshi mu rubyiruko.

Yasabye ko yaterwa inkunga y
Yasabye ko yaterwa inkunga y’amasengesho agakomeza agatera imbere

Ibi byavugiwe mu gikorwa cyo gusoza ingando z’abana 681 bafashwa n’umushinga Imbuto foundation, umuhango wabereye mu karere ka Nyanza intara y’amajyepfo.

Ntiruginama ubu urangije amashuri yisumbuye, akiri mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye yagize igitekerezo cyo kwikorera urubuga rwa interineti, ruzajya rwandika amakuru, ndetse rubuga rwamaze kwandikwa n’inzego zibishinzwe, rukaba rwenda gutangira kwandika no gutangaza amakuru.

Yizera ko mu bihe biri imbere uru rubuga ruzaba rutanga akazi ku rubyiruko, akaba ariyo mpamvu asaba Jeannette Kagame kumuzirikana mu isengesho kugirango akomeze gutera imbere.

Ati:"Mubyeyi mwiza icyo nagusaba ni uko wakomeza ukansengera ngakomeza kwaguka mu bitekerezo no mu mbaraga, kuko ndifuza ko nazatera imbere, nawe bikajya bigutera ishema ko umuryango washinze ukomeje gufasha abantu gutera imbere".

Mu buhamya yagejeje kuri Madame Jeannette Kagame n’abandi bashyitsi baje gusoza izi ngando, uyu musore yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo mbere yo kwinjira mu Mbuto Foundation.

Ntiruginama uvuka mu karere ka Rulindo, mu murenge wa Shyoringi, yavuze ko nyina umubyara yitabye Imana ageze mu mwaka wa 5 w’ amashuri abanza, asigarana na se wari ufite abandi bagore 3.

Yongeraho ko mbere yo gupfa, nyina yamusabye kuziga neza akazita kuri barumuna be babiri.

Gusa ngo ubuzima yari abayemo ntibwamushoboje gukomeza kwiga, kuko yagombaga kwitunga no kwita kuri barumunabe babiri bituma ava mu ishuri ajya gushaka akazi, aho yageze muri Kigali agakorera amafaranga 2000 ku kwezi, ariko ntiyagatindaho.

Akomeza avuga ko nyuma yaje kubona undi mukoresha, wamubereye mwiza, amwemerera kujya akora igice cy’umunsi ikindi akajya mu ishuri bituma asubira mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, arangiza ayisumbuye atsinda neza.

Yongeraho ko yageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, akongera guhura n’imbogamizi zo kubura amafaranga y’ishuri, maze ubwo yari hafi kwirukanwa burundu, aza kubwirwa inkuri nziza y’uko Imbuto Foundation yemeye kumufasha kwiga.

Ubu arangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’imibare, mudasobwa n’ibaruramari (MCE).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bible idusaba gusenga imana buri gihe.Abantu basenga ni Billions nyinshi,kandi baba mu Madini menshi.
Ariko se mwari muzi ko Bible ivuga ko Imana itumva amasengesho yose?Urugero,nubwo millions z’Abafarisayo basengaga cyane,Imana ntiyabumvaga,kubera ko bakoraga ibinyuranye n’ibyo Imana idusaba.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko Imana yabo ari Satani (Yohana 8:44).Dore muri make abantu Imana itumvira amasengesho.Icya mbere,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana.Bisome muli Yohana 9:31.Icya 2,ntabwo Imana yumva amasengesho y’amadini agendera ku mihango itandukanye n’ibyo Bible ivuga.Bisome muli Matayo 15:9.Bene ayo madini ni menshi cyane,harimo n’abiyita ko ari abakristu.Niyo mpamvu Imana idusaba "kugenzura" niba aho dusengera bigisha ibintu bihuye nuko Bible ivuga.Bisome muli 1 Yohana 4:1.Muli make,Imana yumva gusa amasengesho y’abantu bakora ibyoidusaba.

hitimana yanditse ku itariki ya: 5-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka