Yagize amanota y’indashyikirwa, ahabwa akazi ko kwigisha ari impunzi

Aline Nyiramahirwe ni umukobwa w’imyaka 23 w’impunzi icumbikiwe mu nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara, akaba yarahawe akazi ko kwigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Tekinike, Imyunga n’Ubumenyingiro rya Mugombwa (Mugombwa TSS), nyuma yo guhiga abandi mu bizamini bisoza ayisumbuye.

Nyiramahirwe arimo kwigisha
Nyiramahirwe arimo kwigisha

Ubuzima bw’ubuhunzi yabutangiye mu mwaka wa 2013, ubwo we n’umuryango we bahungiraga mu Rwanda bavuye muri RDC, bakabanza gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira aho bavuye mu 2014, bajyanwa mu ya Mugombwa.

Nyiramahirwe yageze mu Rwanda, ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ayakomereza i Mugombwa kugeza arangije amashuri yisumbuye muri Mugombwa TSS mu 2024, mu bijyanye n’ubudozi, agira amanota 75.75%.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yayitangarije ko nubwo urwo rugendo rutari rworoshye ariko yishimira ko batigeze bavangurwa nk’abana b’impunzi biga mu Rwanda by’umwihariko mu mashuri yizemo.

Ati “Nashakaga kwiga kandi ngatsinda neza, naragerageje ndabiharanira kandi mbigeraho. Turashimira Leta y’u Rwanda bitewe n’uburyo yatwakiriye n’ukuntu ikidufasha n’uyu munsi. Ndangiza kwiga nagize amanota meza binshoboza kubona akazi ko kwigisha abandi ku bijyanye n’ibyo nize by’ubudozi.”

Yungamo ati “Intego zanjye ni ugufasha abandi banyeshuri bakaba bagira aho bava n’aho bagera, bakazafasha n’imiryango yabo, nanjye byaba binkundiye nkaba nakomeza kujya kongera ubumenyi, bwiyongera ku bwo mfite.”

Avuga ko amahirwe atandukanye bahabwa na Leta y’u Rwanda, ari kimwe mu bishoboza impunzi zihacumbikiwe by’umwihariko abanyeshuri gushobora kwiga bakagera ku rwego rwiza.

Ati “Hari abanyeshuri benshi bagiye biga mu nkambi, bakabona ababishyurira hanze (Scholarship), babonye abo baterankunga bakagenda. Nifuza kuzarenga uru rwego ndetse nzakora n’igishoboka mbigereho, kugira ngo nzagere ku nzozi zanjye zo gukora ibitambaro abantu bakoresha n’ibintu by’indodo bigiye bitandukanye bishobora kuba byabafasha mu buzima bwa buri munsi, ku buryo biramutse binkundiye nazashinga uruganda rwo gukora ibitambaro bikanyitirirwa.”

Ubumenyi amaze gukura mu Rwanda, Nyiramahirwe avuga ko igihe cyose azasubirira iwabo (RDC), buzamufasha kuko abantu baho bakunda kwambara imyenda y’ibitenge.

Umuyobozi wa Mugombwa TSS, Fidèle Mbaraga
Umuyobozi wa Mugombwa TSS, Fidèle Mbaraga

Umuyobozi wa Mugombwa TSS, Fidèle Mbaraga, avuga ko hari abari abanyeshuri babiri bahawe akazi barimo na Nyiramahirwe wahize abandi.

Ati “Nyiramahirwe Aline ni umwana warangije hano ari uwa mbere ahiga abandi, no mu bizamini bya Leta impamyabumenyi ye iri imbere y’izindi mu ishami yigagamo. Ni umwana wagiye agaragaza indangagaciro nziza cyane kandi n’abo yigishije bakaba bamushima cyane. Ni umwaka wa kabiri tugiye gukorana na we.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko impunzi zari zikeneye ahantu zagukira kuko kuzishyira mu nkambi gusa bitari bihagije.

Ati “Bazi byinshi, harimo abize, abana bakeneye kwiga, mu by’ukuri bakeneye ubuzima nk’ubw’abandi baturage kuko na bo ni abantu. Ibyo rero byagiye bibongerera ubushobozi mu myigire.”

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga

Mu Karere ka Gisagara habarirwa abana b’impunzi barenga 1500 bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hamwe n’abandi barenga 350 bari mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka