WDA igiye kongera umubare w’abakobwa bakora imirimo y’ingufu
Ikigo cy’Igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) cyatumye bamwe mu bakobwa biga ubumenyingiro, kujya gukangurira bagenzi babo kwiga gukora imirimo y’ingufu.
Umuyobozi wa WDA, Jerome Gasana avuga ko abakobwa biga imyuga isaba ingufu bakiri bake cyane kuko babarirwa muri 27%. Muri rusange abakobwa biga imyuga n’ubumenyingiro babarirwa muri 44%.
Agira ati "Iyo urebye abakobwa biga amasomo akenera ingufu z’umubiri, ni bake cyane ntabwo bayitabira. Niyo mpamvu twifuza kongera uyu mubare byibura ukagera kuri 50%.”
Impamvu yo kutiga aya masomo ngo ikomoka ku muco n’amateka by’u Rwanda bituma hari abumva ko imirimo imwe yagenewe abahungu indi ikagenerwa abakobwa.
Gasana avuga ko abakobwa batumwe kujya gukangurira abandi kwiga ibisaba ingufu z’umubiri, bazajya mu mashuri no mu baturage basanzwe hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’iminsi 12, berekana ko nabo bashoboye ibyo basaza babo bakora.
Umuhoza Marie Josee wiga ibijyanye n’ubukanishi avuga ko ashaka kuba umukobwa utunzwe n’imirimo y’amaboko ye kurusha kwigira mwiza ku mubiri gusa.”
Agira ati "Ibyo abahungu bakora nanjye ndabishoboye, aho bisaba gushyiramo ingufu nanjye ndazikoresha; ubwo abandi bakobwa bagendana za labero n’ibisokozo mu isakoshi, jye nongeramo n’urufunguzo rw’ibyuma.
Ku buryo iyo umumotari agize ikibazo mvaho nkamukanikira moto ye akanyishyura."
WDA ivuga ko imirimo isaba ingufu idakunze kwitabirirwa n’abantu b’igitsina gore, irimo ijyanye n’ubwubatsi, ubukanishi, gutwara abantu n’ibintu biremereye no kogosha.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabyishimiye cyane ariko nendaga kubaza kwiyandikisha nkumunyeshuri mashya bisaba iki? Murakoze