Uwize ubukanishi ngo ntashobora kubura akazi kandi asaza akibukora

Abanyeshuri barangije kwiga ubukanishi mu ishuri ryigenga rya EMVTC Remera muri Gasabo bemeza ko butanga akazi gahoraho kandi kinjiza amafaranga vuba.

Abize ubukanishi mu ishuri EMVTC Remera bigagukanika ibintu bitandukanye birimo n'imodoka zitandukanye
Abize ubukanishi mu ishuri EMVTC Remera bigagukanika ibintu bitandukanye birimo n’imodoka zitandukanye

Babitangaje ubwo abarirangijemo bahabwaga impamyabushobozi zabo zemewe n’Ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ku cyumweru tariki 03 Ukuboza 2017.

Abahawe impamyabushobozi ni abanyeshuri 382 bize ubukanishi bw’imodoka mu gihe cy’umwaka umwe, muri bo abakobwa bakaba ari 30.

Uwineza Aline waje muri iryo shuri arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ahamya ko akunze umwuga we.

Agira ati “Ndi mu iyimenyerezamwuga nakoraga neza, ku buryo n’abankuriye mu igaraje bampaga ku mafaranga twinjije nkikenura.”

Akomeza agira “Abandi bakobwa na bo nibatinyuke baze bige, bakore cyane kuko udakoze ntacyo wageraho kandi bazabishobora kuko na twe twabigezeho.”

Mugenzi we ati “Kera hari abavugaga ko umuntu yiga imyuga ari uko ibindi byamunaniye. Ubu si ko bimeze, nk’ubukanishi butanga akazi gahoraho, akazi katagira ‘pansiyo’ ndetse katanagira amasaha ari ko gatanga n’amafaranga mu gihe gito.”

Umuyobozi w’ishuri ryigenga rya EMVTC Remera, Nshimiye Jacques avuga ko abanyeshuri barangije muri icyo kigo badatinda kubona akazi.

Ati “Kugeza ubu mu banyeshuri basaga 950 twasohoye, 80% bafite akazi kabahemba. Benshi mu basigaye bakomeje muri kaminuza kuko hari abaza hano barangije amashuri yisumbuye bashaka kumenya umwuga w’igihe gito.”

Akomeza agira ati “Kugira ngo tubone integanyagisho tubifashwamo na WDA bigatuma dushobora gushyira mu bikorwa gahunda zo kwigisha imyuga nk’uko Leta ibyifuza ndetse tukanayishimira kubera inama itugira.”

Yongeraho ariko ko bagifite ikibazo gikomeye cy’abarimu b’inzobere mu kwigisha ubukanishi ndetse no kutagira ibikoresho bihagije abanyeshuri bimenyererezaho kuko ngo bihenze cyane.

Abarangije kwiga ubukanishi mu ishuri rya EMVTC Remera bahamya ko ubukanishi butagira "Pansiyo"
Abarangije kwiga ubukanishi mu ishuri rya EMVTC Remera bahamya ko ubukanishi butagira "Pansiyo"

Kimenyi Burakari, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo yabahamagariye kuzaba inyangamugayo mu mirimo yabo.

Agira ati “Murasabwa kuba inyangamugayo, mukagira ubupfura no gukunda akazi, mwirinde gushaka gukira vuba.”

Akomeza agira ati “Umukiriya ntazakubwire kumugurira icyuma gishya ngo umugurire igishaje, hari ababikora. Ubunyangamugayo n’ubwenge mufite ni byo bizatuma ibyo mukora ibiramba.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko byavuzwe ko impamya bushobozi mwaduhaye 2015-2016 ko zidafite ubuzira nenge? byaba aribyo aribyo koko?

Ndahiro Samuel yanditse ku itariki ya: 13-03-2022  →  Musubize

Hhhhhhhh, nundi wese wahize abibonye ntiyashidikanya kuvuga ko ririya shuli arirya abateka mutwe? Gusa munjye mubeshya abana bomuntara hanyuma aba kgl twarabavumbuye, none mugeze naho mwi combina na ayandi ma shuli abarenze ngo mwigisha gukanika, ese muhora mukora imodoka imwe? Mwabisambo mwe njye nta mwana wiwacu wahagaruka kbs

alias yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka