Uruhare rw’umubyeyi mu burere n’uburezi bw’umwana ntibusimburwa-Dr. Ndayambaje

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irené, aributsa ababyeyi bo mu Karere ka Nyagatare ko uruhare rwabo mu burezi n’uburere bw’abana babo rudasimburwa, bityo bakwiye gufatanya n’abashinzwe inzego z’uburezi kugira ngo intego z’uburezi zibashe kugerwaho.

Atangaje ibi nyuma yo kumenyeshwa n’uhagarariye ababyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga, Uumurenge wa Karangazi, ko bamwe mu babyeyi badakozwa ibyo gutanga amafaranga y’ifunguro rya saa sita abana bafatira ku ishuri.

Dr. Ndayambaje Irené avuga ko n’ubwo umubyeyi yaba umukene, ashobora gufasha umwana we kwiga neza kuko uretse amafaranga bashobora no gutanga ibiribwa, inkwi n’ibindi bigasimbura amafaranga.

Ati “Niba hari n’ababyeyi bigoye kubona uruhare rwabo mu bijyanye n’amafaranga, aka ni agace mu by’ukuri gafite ibiribwa, umubyeyi ari umuhinzi yazana umufuka w’ibishyimbo, ibigori, umworozi yazana ifumbire yafumbira imirima y’ishuri ndetse n’ufite ishyamba yazana inkwi zitekeshwa, bumve ko uruhare rwabo mu burere n’uburezi bw’abana babo rudasimburwa”.

Dr. Ndayambaje arasaba ababyeyi kumva ko bafite uruhare rukomeye mu gufasha abashinzwe uburezi mu myigire y’abana babo, cyane ngo nta mwana ucuka ku mubyeyi.

Karisa John, umuyobozi w’inama y’ababyeyi barerera ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga, avuga ko gahunda yo gutekera abana ku ishuri ikorwa neza ariko bagifite imbogamizi kuri bamwe mu babyeyi batumva ko bafite uruhare mu myigire myiza y’abana babo bakanga gutanga amafaranga y’ifunguro.

Dr. Ndayambaje avuga ko nta mwana ucuka ku mubyeyi
Dr. Ndayambaje avuga ko nta mwana ucuka ku mubyeyi

Agira ati “Ababyeyi bumva ko kwiga ari ubuntu, twabasaba amafaranga yo kugaburira abana bakagusubiza ko byose ari Leta igomba kubikora kandi ntibayobewe ko umwana wiga ashonje adakurikirana neza amasomo”.

Abana bafatira ifunguro ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga ni 599. Abana 320 ni bo bishyura umusanzu ababyeyi bemeye ungana n’ibihumbi umunani ku gihembwe.

Murabukirwa Bertin, umuyobozi w’iri shuri avuga ko bahora mu bibazo by’amadeni kubera kugaburira abana bose, nyamara bose baba batarishyuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka