Urubyiruko rwiga imyuga Iwawa ntirwasigaye inyuma mu mikino

Uretse guhabwa amasomo ajyanye n’ubumenyingiro ndetse n’ikinyabupfura gikwiye umwana w’Umunyarwanda, urubyiruko rwiga imyuga mu kigo kiri Iwawa mu kiyaga cya Kivu ruhabwa n’umwanya wo kwidagadura.

Imikino ubonako yateye imbere ni iteramakofe, kung-fu na volley ball. Umuyobozi w’iki kigo, Nicolas Niyongabo, avuga ko iyi mikino ibafasha kwibagirwa ubuzima bubi babayemo. Yemeza ko n’indi mikino izaza kuko ngo harushya intangiriro.

Iyo ugeze Iwawa ubona abanyeshuri baho ntaho bataniye n’urundi rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbu atandukanye mu Rwanda. Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi wabaye tariki 24/12/2011, Minisitiri w’umuco na siporo, Protais Mitali, yasabye uru rubyiruko gukomeza kwitabira siporo kuko siporo ari kimwe mu bituma umubiri umererwa neza.

Mitali yagize ati “umusore mwiza ni ufite umuco, kandi adasize inyuma na siporo. Nubwo ntakiri minisisitiri w’urubyiruko, umuco na siporo,ariko namwe turi kumwe kuko umuco na siporo byuzuzanya n’urubyiruko.”

Mitali yasabye uru rubyiruko kwihatira siporo, aho gutekereza aho bavuye ngo basubireyo.

Bamwe mu bana twaganiriye bavuga ko hari bamwe batari bagakora siporo mu buzima bwabo, ariko kuva aho bagereye mu kigo cya Iwawa batangiye gutozwa kwiruka, ndetse banatozwa imikino ya Kung-fu, iteramakofe na volleyball.

Ikigo cya Iwawa kimaze imyaka ibiri cyakira abana bakurwa mu buzererezi bakigishwa imyuga itandukanye.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka