Urubyiruko rwasobanukiwe n’akamaro k’uburezi bw’ibanze

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru basanga kuba umuntu atarize bidakwiye gutuma atekereza ko kugira uruhare mu kubaka amashuri nta kamaro bimufitiye kuko ayo mashuri aba azigirwamo n’abazamukomokaho, abavandimwe babo ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange.

Ubwo yabazwaga icyo atekereza ku mashuri yo muri gahunda y’uburezi bw’ibanze, Nteziryayo Eric w’imyaka 20, avuga ko atize, yavuze ko yamaze gufata ikindi cyerekezo cy’ubuzima kitari ukwiga ariko ngo ntibyamubuza kugira uruhare mu iyubakwa ry’amashuri.

Yasobanuye ko inyungu zayo zizamugeraho uko byamera kose muri aya magambo: “Nubwo mbona gukomeza kwiga jye bitakinshobokeye, kubaka amashuri bizantera ishema ry’uko nayubatse; barumuna banjye cyangwa abana banjye bazayigiramo.”

Nteziryayo avuga ko amashuri ari imwe mu nzira z’iterambere ry’igihugu, bityo buri wese by’umwihariko urubyiruko akaba akwiye gufata umwanya wo gutanga umuganda mu iyubakwa ryayo. Yagize ati “Aya mashuri azatuma ubujiji bugabanuka kuko abantu besnhi bazayitabira kubera ari kugenda abegerezwa, kandi bitume ba mayibobo bagabanuka ku mihanda.”

Ubuyobozi buvuga ko urubyiruko rw’akarere ka Nyaruguru rugira uruhare mu bikorwa by’iterambere bitandukanye, birimo kubakira abatishoboye no kubaka amashuri, rukaba kandi runiteza imbere rwibumbira mu mashyirahamwe yaba ay’imyuga n’ayo gukoresha imbaraga zabo bateganyirize ejo hazaza.

Abandi biyemeje gukoresha imbaraga zabo ngo biteze imbere, urugero rukaba ari abiyemeje gutangiza koperative yo kubumba amatafari n’amategura akoreshwa mu bwubatsi.

Ferdinand Muneza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka