Urubyiruko rwashyiriweho amahirwe yo gukorera amafaranga mu gihe gito
Hatangijwe ishuri rya MOPAS Film Academy rigamije gufasha urubyiruko gukarishya ubumenyi no gutunganya amashusho, amafoto n’amajwi.

Iri shuri ryatangijwe na sosiyete MOPAS Ltd mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, nk’uko Jean Claude Niyibizi uhagarariye MOPAS Film Academy abivuga.
Avuga ko abanyeshuri bazasohoka muri iki kigo bazaba bafite ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru rwo gutegura ibijyanye na filime n’amashusho mu gihe gito.
Avuga ko bazaba barwanirwa n’ibigo bikenera aba bakozi nka za Televiziyo na za radiyo zitandukanye n’ibigo byigenga bikenera gukora ubucuruzi no kwamamaza binyuze mu mashusho.

Avuga ko akarusho nari uko MOPAS Film Academy, yagabanyirije urubyiruko rw’abakobwa amafaranga y’ishuri ku kigero cya 20%, mu rwego rwo kubashishikariza kwiga uyu mwuga kuko usanga abawitabira bakiri bake, kandi byaragaraye ko ufasha abawukora kwiteza imbere mu buryo bwihuse.
Mu gihe cy’amezi atatu bamara biga, abagabo bishyura 300,000 Frw, abagore bakishyura ukuyeho 20%, yayo angana na 240,000FRW.
Niyibizi avuga ko MOPAS Film Academy ni bimwe mu bizatuma gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igerwaho mu guteza imbere ICT muri gahuda ya HeforShe.
Mopas Film Academy ije kuzuzanya na gahunda ya National Employement Program (NEP) mu guhanga umurimo ku rubyiruko mu bijyanye na Industrial Based Training (IBT).
Iri shuri riherereye Sonatube mu Mujyi wa Kigali ku muhanda ugana ku Gishushu (KG 600 no 80). Rifite ibikoresho n’inzu (studio) byo gufata no gutunganya amashusho n’amajwi byo mu rwego rwo hejuru nka camera zifata amashusho ya 4K cyangwa 1080 P, izifata amashusho ya “HD”, “chroma key” zitandukanye, ndetse n’urumuri rukenewe mu gutunganya no gufata amashusho akeye.

Intego nyamukuru ya MOPAS Film Academy ni ukuziba icyuho kiri mu Rwanda aho usanga abakozi b’umwuga mu gufata no gutunganya amashusho, amafoto n’amajwi bakiri bake, ibi bigatuma akazi kenshi muri uyu mwuga gatwarwa n’abanyamahanga.
Ikidasanzwe muri MOPAS FILM ACADEMY ni uko abanyeshuri baharangije abenshi babona akazi muri iki kigo, abandi bagashinga amakompanyi yabo bagatangira gukorera ifaranga mu buryo bwihuse.
Nyuma y’Amezi atatu gusa, MOPAS FILM ACADEMY itanga impamyabushobozi yemewe n’ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA).
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu gihe cy’amezi atatu bamara biga, abagabo bishyura 300,000 Frw, abagore bakishyura ukuyeho 20%, yayo angana na 240,000FRW.
NB: Ayo mafaranga yishyurwa buri kwezi, ku bagabo ni 100,000 ku kwezi, abagore 80,000 ku kwezi
Iyi gahunda ni nziza ariko ntimwashyizeho minerval bishyura n’ibisabwa ushaka kwiga muri MOPAS Ltd.
murakoze.
Having an original value proposition (UVP) assists. It is a one-sentence description of the advantages for your clients.
Bishura amafaranga angahe