Urubyiruko rwa Kaminuza rwiyemeje guhangana n’inda zititeguwe

Abiga muri College of Education Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, bemereye inzego z’umutekano ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’inda ziteguwe.

Babitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukwakira 2015, nyuma yo kuganirizwa na Polisi ishami ryayo rikorera mu karere ka Ruhango ku ngaruka mbi z’inda zitwarwa zitiguwe ndetse n’ihohotera rikunze kugaragara mu ngo.

IP Angelique asaba abanyeshuri kurwanya ihohoterwa.
IP Angelique asaba abanyeshuri kurwanya ihohoterwa.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango CIP Adrien Rutagengwa, yasabye cyane abanyeshuri biga muri iri shuri, gufata iya mbere guhanga n’ikibazo cy’inda zititegiwe, kuko nazo zigira ingaruka mbi mu mibereho y’abatuye igihugu.

Uyu muyobozi yibukije uru rubyiruko, kwirinda rukanahagarukira ibibazo ibyo aribyo byose, byatuma umutekano w’umunyarwanda ubura, kuko iyo umutekano utabayeho, byanze bikunze iterambere abantu baharanira ngo ryagerwaho.

Yagize ati “urubyiruko nimwe ma boko y’igihugu, mugomba rero gufata iya mbere hakiri kare, mugahangana n’ibibi byose byatuma iterambere ritagerwaho.”

Abanyeshuri bari bitabiriye ibi biganiro, bavuze ko hari byinshi basobanukiwe batari bazi cyane ku gutwara inda zitateguwe, bavuga ko nk’urubyiruko rujijukiwe, ko rugiye kugira icyo rukora, kugirango rufashe abataragize amahirwe yo kwiga, kwirinda ibi bibazo byose.

Mukamyiza Odette umwe mu banyeshuri 180 bari bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko hari byinshi yungukiye muri ibi biganiro bahawe, asaba ko ibiganiro nk’ibi byari bikwiye kugezwa ahantu hatandukanye hahurirwa n’abantu benshi, kugeirango buri wese amenye ububi bwabyo.

Ati “ibi biganiro rwose ni ingirakamaro kuko nanjye hari byinshi numviyemo ntari nzi, nyeka ko rero hari n’abandi mwabigezaho kugirango barusheho gusobanukirwa nubwo bubi.”

Polisi IP Angelique Abijuru, we watanze ikiganiro ku kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo, yasabye aba banyeshuri kuba ijisho rya polisi, kugirango bajye bayimenyesha kare, maze bityo hirindwe ingarukaz zirimo impfu zaterwa niryo hohoterwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

njye mbona hajya habaho ingando z’abakobwa bagiye kujya muri kaminuza bakabigisha cyane cyane uburyo bakwirinda gutwara inda zitategenyijwe

Muyinga yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

njye mbona hajya habaho ingando z’abakobwa bagiye kujya muri kaminuza bakabigisha cyane cyane uburyo bakwirinda gutwara inda zitategenyijwe

Muyinga yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Inda zitategenyijwe zirakabije pe leta nirebe icyo gukora

Mado yanditse ku itariki ya: 22-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka