Urubyiruko rumaze kumva akamaro k’amashuri y’imyaka 12

Urubyiruko rwo mu murenge wa Gishamvu, mu karere ka Huye ruvuga ko kuba umuntu atarize bitatuma atagira uruhare mu kubaka amashuri kuko ayo mashuri azigirwamo n’abazamukomokaho, abavandimwe ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange.

Ibi byarutangaje mu muganda rwakoze tariki ya 5/11/2011 wo kubaka ibyumba by’amashuri bizigirwamo n’abanyeshuri muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 muri uyu murenge.

Nteziryayo Eric afite imyaka 20 kandi ntiyigeze agera mu ishuri. Yavuze ko nubwo aho ageze atakigiye mu ishuri bitamubuza kugira uruhare mu iyubakwa ry’amashuri kuko inyungu zayo zizamugeraho uko byamera kose. Yagize ati “Nubwo mbona gukomeza kwiga jye bitakinshobokeye kubaka amashuri bizantera ishema ry’uko nayubatse. Barumuna banjye cyangwa abana banjye bazayigiramo.”

Nteziryayo akomeza avuga ko amashuri ari imwe mu nzira z’iterambere ry’igihugu, bityo buri wese by’umwihariko urubyiruko akaba akwiye gufata umwanya wo gutanga umuganda mu iyubakwa ryayo. Yabisobanuye muri aya magambo: “Aya mashuri azatuma ubujiji bugabanuka kuko abantu benshi bayitabira bityo mayibobo zigabanuke ku mihanda.”

Iki gitekerezo agihuriyeho na Kayitare Constantin ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Huye. Avuga ko kuba urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu kandi rukaba rugize umubare munini w’abaturarwanda rukwiye gukoresha izo mbaraga mu kubaka ejo hazaza heza. Ibi yabisobanuriye urubyiruko ryari rwitabiriye umuganda muri aya magambo: “Amashuri ni ryo shingiro ry’ejo hazaza; ni wo murage umuntu akwiye guha abamukomokaho; ntekereza ko urubyiruko nirugira uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri ruzaba ruri kubaka ejo heza.”

Kayitare avuga ko urubyiruko rw’akarere ka Huye rugira uruhare mu bindi bikorwa by’iterambere bitandukanye birimo kubakira abatishoboye. Uru rubyiruko runiteza imbere rwibumbira mu mashyirahamwe yaba ay’imyuga n’ayo gukoresha imbaraga zabo ngo bateganyirize ejo hazaza.

Uretse urwo rubyiruko rurimo kubaka ishuli mu kagari ka Sholi, hari amashyirahamwe atandukanye yo kwiteza imbere. Irizwi cyane ni iry’abacuzi ba Gishamvu bacira ibikoresho bitandukanye. Abandi bo biyemeje gukoresha imbaraga zabo ngo biteze imbere, urugero rukaba ari abiyemeje gutangiza koperative yo kubumba amatafari n’amategura akoreshwa mu bwubatsi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka