Urubyiruko ntirwumva kimwe ihame ry’uburinganire

Urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ry’Abagide n’Abascout ruhamya ko abantu batumva Gender kimwe bigatuma hari abayifata uko itari bikabagiraho ingaruka mu buzima.

Urubyiruko rwibumbuye mu muryango w'Abaskuti n'uwaba Gide rurifuza gusobanurirwa byimbitse ibijyane n'uburinganire
Urubyiruko rwibumbuye mu muryango w’Abaskuti n’uwaba Gide rurifuza gusobanurirwa byimbitse ibijyane n’uburinganire

Byatangajwe kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2018, ubwo abari muri iryo huriro bari mu biganiro kuri icyo kibazo, aho bagaragaje imbogamizi ziri mu kutumva kimwe Gender muri rusange kuko n’abayishyira mu bikorwa bakanayigisha batabikora kimwe bikayobya urubyiruko.

Komiseri mukuru w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda (ARG), Pamela Ruzigana, avuga ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo uburinganire bwumvikane neza.

Agira ati “Kugeza ubu hari abacyitiranya Gender n’igitsina, ugasanga n’abayisobanura bahigamira ku byo bashaka, bityo urubyiruko ntirwumve uburinganire icyo ari cyo. Ibyo bituma haba mu muryango haba mu mashuri batabyumva, ari byo bigira ingaruka ku burere bw’abana kuko igitsure cy’ababyeyi kitagihari”.

Akomeza asaba ko inzego zishinzwe kwimakaza uburinganire zashyiramo imbaraga mu kubusobanura kandi ngo ikizere kirahari ko bizagerwaho.

Komiseri mukuru w'Abagide Ruzigana Pamella avuga ko hari icyizere ko uburinganire buzasobanuka bukanashyirwa mu bikorwa
Komiseri mukuru w’Abagide Ruzigana Pamella avuga ko hari icyizere ko uburinganire buzasobanuka bukanashyirwa mu bikorwa

Hagenimana Gisèle wo muri Rubavu, na we ahamya ko Gender itarumvikana uko bikwiye kuko aho ivuzwe hafi hose bumva igitsina gore.

Ati “Ndabona Gender itarumvikana neza, urugero iyo hashyirwaho Minisitiri w’uburinganire n’iterambere aba umugore, mu bigo bitandukanye no muri za kaminuza ushinzwe uburinganire aba ari umugore cyangwa umukobwa. Numva rero hari ikigomba gukorwa ngo iyo mitekerereze ihinduke”.

Nkundimfura Rosette, impuguke muri Gender
Nkundimfura Rosette, impuguke muri Gender

Impuguke muri Gender wanayikozemo igihe kirekire, Nkundimfura Rosette, asobanura uko byakagombye kumvika.

Ati “Gender ni ukuvuga amahirwe angana n’uburenganzira bungana mu gihugu haba ku bagore no ku bagabo, ntihakagire ugira icyo avutswa muri ibyo kubera igitsina cye. Imiterere y’umugabo n’iy’umugore iratandukanye ariko ibyo bakora bose biruzuzanya hagamijwe kugira umuryango mwiza”.

Arongera ati “Ikibazo kiracyari ku myumvire haba mu nzego za Leta n’iz’abikorere kuko hakiri icyuho kinini hagati y’abagabo n’abagore mu nzego zifata ibyemezo. Gusa uko byahoze si ko bimeze ubu, hari intambwe igaragara yatewe ariko haracyari urugendo”.

Abascout hamwe n'abagide bari muri uyu muhango
Abascout hamwe n’abagide bari muri uyu muhango

Ibibazo ahanini byagarutsweho n’urubyiruko ni ibijyanye n’umuco usaba umugore kugandukira umugabo, amahirwe ahabwa abakobwa mu burezi na 30% by’abagore mu nzego z’ubuyobozi n’ibindi, bakaba basobanuriwe ko ibyo byakozwe kubera amateka yakandamizaga umugore mu gihe cyashize.

Ibyo biganiro byahuje bamwe mu bagide n’abascout bo mu Rwanda, bibaye mbere gato y’ibizabahuza n’abo mu Burundi na Repubirika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bizaba mu cyumweru gitaha, muri foromu y’umuryango ‘Amahoro-Amani’.

Mu Bagide hakaba habamo n'abakuze
Mu Bagide hakaba habamo n’abakuze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka