Urubyiruko ibihumbi 40 rugiye kwigishwa imyuga izaruvana mu bushomeri

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), rigiye gutangira umushinga wo kwigisha urubyiruko rubarwa nk’aho rutamenyekana aho ruzimirira nyuma yo guhagarika amashuri kubera impamvu zitandukanye.

Abayobozi bombi bahererekanya izo mfashanyigisho
Abayobozi bombi bahererekanya izo mfashanyigisho

Byatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa RP, Dr James Gashumba, ubwo yashyikirizwaga imfashanyigisho zigizwe n’ibitabo by’abarimu n’abanyeshuri bizifashishwa mu kwigisha urwo rubyiruko, ikaba ari inkunga y’umushinga Huguka Dukore Akazi Kanoze wa USAID, muri gahunda yayo yo gufasha Leta kubonera imirimo urubyiruko.

Urwo rubyiruko rubarirwa mu cyiciro cya kabiri (Level 2), kuko iryo shuri ryari risanzwe rifasha abo mu cyiciro cya mbere akenshi bagizwe n’abataragize amahirwe yo kwiga ndetse n’abo mu cyiciro cya gatatu, bagizwe n’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc commun) ntibakomeze, abagiye gufashwa rero ngo bakaba baraheraga hagati.

Igerageza rw’uwo mushinga rizakorerwa mu mashuri 10 y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ahanini ngo bakaziga imyuga ishamikiye ku buhinzi n’ubworozi, izo mfashanyigisho ngo zikaba zari zikenewe nk’uko Dr Gashumba abisobanura.

Agira ati “Ni imfashanyigisho zikubiyemo amasomo y’ibanze mu myuga n’ubumenyingiro kandi akazajyana no kwigira mu kazi. Twishimiye cyane rero iyo nkunga kuko ari ikintu twari dukeneye cyane muri iyo myigishirize, tugiye gutangirira mu mashuri 10 yigisha iby’ubuhinzi n’ubworozi, tukazanareba niba urangije icyo cyiciro yakomeza igikurikiyeho mu gihe abishaka”.

Ati “Ubundi hari abo twajyaga dufasha kwiga imyuga kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa bakakihangira ntibakomeze kwiga. Ariko ubu ibyiza ni ukwigisha umuntu umwuga utuma abona akazi ariko kandi agakomeza no kwihugura mu bindi byamufasha kubyaza umusaruro umwuga we nk’ikoranabuhanga (ICT), Icyongereza, imibare y’ingenzi, gukorana n’amabanki n’ibindi”.

Amasomo mu myuga agiye guhabwa urwo rubyiruko azajya amara umwaka umwe, ruhabwe inyemezabumenyi, abashaka bakazasaba gukomeza kwiga mu gihe bizagaragara ko babikwiye, abandi bakazahita bajya mu mirimo ibateza imbere.

Ushinzwe uburezi muri USAID mu Rwanda, Gronhovd Luann, yavuze ko uwo muryango uha agaciro urubyiruko, ari yo mpamvu watanze iyo nkunga.

RP yahawe imfashanyigisho zizayifasha guha urubyiruko ubumenyi mu myuga izaruteza imbere
RP yahawe imfashanyigisho zizayifasha guha urubyiruko ubumenyi mu myuga izaruteza imbere

Ati “USAID kimwe n’u Rwanda, ibona urubyiruko ari abantu b’ingenzi, bashoboye kandi bitezweho ahazaza heza h’igihugu. Kubera ko urubyiruko rugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, rukeneye inkunga zitandukanye bityo rugere ku bumenyi bwa ngombwa, ari yo mpamvu nishimiye ko tugejeje kuri RP izi mfashanyigisho z’amasomo y’igihe gito”.

Biteganyijwe ko kwigisha imyuga urwo rubyiruko bizatangirana n’umwaka w’amashuri 2020-2021, izo mfashanyigisho zikaba zagejejwe kuri RP kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, kandi ngo uwo muryango nterankunga uzakomeza gukurikirana uko icyo gikorwa kizagenda.

Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha abantu kwiga imyuga n’ubumenyingiro haba mu mashuri nk’aya TVET, IPRC, gahunda ya ‘Igira ku murimo’, NEP Kora Wigire n’izindi, byose bikaba bifite intego yo gufasha Abanyarwanda kubona akazi, cyane ko Leta yiyemeje ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya irenga ibihumbi 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho ikindi cyiciro kizatangira ryari ndunva byagera no mutundi turere

Ndacyayisenga Nehemia yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka