UR na BRD bagaragaje ibitinza buruse, bavuga igihe izatangirwa

Kaminuza y’u Rwanda (UR) hamwe na Banki Itsura Amajyambere (BRD), batangaje ko abanyeshuri batinze kwiyandikisha hamwe n’abatanga amakuru atuzuye ajyanye n’amakonti yabo, ari bo batuma inguzanyo yo kubatunga yitwa buruse itinda kugera ku banyeshuri.

Kaminuza y'u Rwanda na BRD bahishuye ibitinza buruse
Kaminuza y’u Rwanda na BRD bahishuye ibitinza buruse

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe humvikana abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda basenga bagira bati ”BRD, tugiririre impuhwe”, aho binubira gutinda kw’inguzanyo yo kubatunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 buri kwezi.

Umunyeshuri wiga ibijyanye n’imicungire y’abakozi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha imari n’icungamutungo (CBE), agira ati “Twatangiraga umwaka duhabwa buruse y’amezi atatu, umuntu agahita yishyura icumbi akanahunika ibizamutuna muri icyo gihe cyose.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere na bwo bahitaga baduha andi mafaranga y’amezi abiri, ariko noneho ikibazo cyabaye icyo gutangira duhabwa amezi abiri gusa, tukaba duheruka ayo! Nyamara ibyo twishyura byose tubyishyura mbere y’uko ukwezi gutangira.

Kuri ubu uramutse ugeze aho abanyeshuri barara, wasanga baranambye, ubona bateye impuhwe! Nimugoroba bajya mu ishuri ariko bagerayo bagahondobera, gute abana bazatsinda mu ishuri inzara ibishe”!

Mugenzi we wiga ibijyanye n’amabanki yagize ati “Muri twe ntihabuze abamara icyumweru batariye, guteka ntabwo tukibitekereza”.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bagianye na UR hamwe na BRD
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bagianye na UR hamwe na BRD

Ku rundi ruhande, abuyobozi ba Kaminuza y’u Rwanda, aba BRD hamwe n’Inama Nkuru ishinzwe amashuri Makuru (HEC), babwiye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, ko ikibazo cyatewe na bamwe mu batinda kuza kwiyandikisha, abatanga amakuru ya konti zabo atuzuye cyangwa atari yo, ndetse n’abataragirana amasezerano na BRD.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, Dr. Charles Muligande, avuga ko kubona amakuru y’abanyeshuri bose yorohereza BRD kwihutisha buruse, ngo bisaba kunyura ku bahagarariye abanyeshuri, na byo ngo bigatinda bitewe n’uko hari ababa basibye.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe iterambere, Dr. Charles Muligande
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, Dr. Charles Muligande

Dr. Muligande yagize ati “Hagati yo gukusanya ayo mazina ava mu cyumba cy’ishuri, agahurira ku ishami rya kaminuza, akaza hano ku cyicaro gikuru tukayashyira hamwe tukayohereza, hari abo BRD iba imaze kwishyura hagati aho, biterwa n’uko dosiye yamaze gusobanuka, ibi ni byo bibyara ibibazo mukunze kumva”.

Umuyobozi muri BRD ukuriye ishami ry’Uburezi, Claudine Matata, akomeza asobanura ko ikoranabuhanga rya Excel ryabanje gukoreshwa, na ryo riri mu byatumye batinda kwishyura abasanzwe badafite ibibazo.

Matata avuga ko bagiye kuba batanze buruse y’andi mezi atatu guhera ku itariki 23 z’uku kwezi kwa Mutarama 2020, nyuma yaho mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka akaba ari bwo bazatangira gutanga buruse ya buri kwezi.

Avuga ko icyo gihe ari bwo bazaba bamaze gukemura ibibazo by’abanyeshuri 458 bagaragazwa ko batatanze amakuru yuzuye cyangwa batasinyanye amasezerano na BRD.

Umuyobozi muri BRD ukuriye ishami ry'Uburezi, Claudine Matata
Umuyobozi muri BRD ukuriye ishami ry’Uburezi, Claudine Matata

Ati “Nyuma y’icyo gihe umuntu uzaba ataragirana amasezerano na BRD, nta mafaranga azabona”.

Iyi banki ivuga ko ifite urutonde rw’abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru yigisha ubumenyingiro barenga ibihumbi 28 iha inguzanyo ya buruse, muri bo 98% bakaba bamaze kugaragaza amakuru yuzuye ndetse banashyize umukono ku masezerano y’uko bazishyura.

Reba uko abayobozi basobanura ibitinza buruse:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Twishimiye ibyo byemezo kandi dukomeje kubitega yombi ariko mutubarize ku itangwa rya mudasobwa murakoze.

NZAYISENGA Martin yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Mwatubarijekoko izomudasobwa kozizaboneka nibabyakunda kokwiga bigoye
We

Elias yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize

Mwatubarijekoko izomudasobwa kozizaboneka nibabyakunda kokwiga bigoye
We

Elias yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize

Ndumunyeshuri niga muri ur-cst
Mwatubariza
Ikibazo kitangwa rya mu dasobwa
Kontazo turabona
Kandi bakaba ntanicyo babivugaho
Tuzazihabwa
Cyangwa
Ikikiciro cyacu ntazobaza duha

Gideon yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka