UNICEF yerekanye inzira izanyura mu gushyigikira uburezi budaheza

Minisiteri y’Uburezi yagiranye inama n’abafatanyabikorwa barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF na Leta y’u Bwongereza bafata ingamba zizafasha abana bafite ubumuga, abakobwa n’abandi bose batagira amikoro kubona uburezi bakeneye ntawuhejwe.
Ihuriro ry’aba bafatanyabikorwa ryabereye i Kigali kuri uyu wa 6 Gashyantare, ryagaragarijwemo ibibangamiye gahunda y’uburezi budaheza mu Rwanda, birimo kuba abana bafite ubumuga badafite uburyo buborohereza kwigana n’abandi, abakobwa bakennye bata ishuri bilababera impamvu yo gutwara inda zitateganyijwe, ubukene bukabije mu miryango n’ibindi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri UNICEF, Charles Avelino, agira ati “Hari abana bafite ubumuga, hari abakobwa, ndetse n’abana batuye kure y’ibigo by’amashuri. Ku bana bafite ubumuga, ikibazo cya mbere ni uko badafite ubushobozi bubageza ku ishuri cyangwa ububafasha kwiga neza.”
Ati “Hari abana bafite ubumuga bwo kutumva, ku buryo iyo nta muntu ubitaho batajya ku ishuri, kandi n’iyo bagiyeyo ntibashobora kwiga neza kuko batumva ibyo mwarimu avuga.”

Avelino avuga ko n’abafite ubumuga bw’ingingo basigara inyuma kuko rimwe na rimwe batabasha kugera ku ishuri, bitewe n’uko ibigo bigamo bidafite uburyo buborohereza kugerayo,. Ahanini usanga batanafite imbago cyangwa utugare tw’abafite ubumuga (wheelchairs).
Avuga ko abarimu na bo badafite uburyo bwo kumenya amakuru ku bana bafite ubumuga mu mashuri yabo, cyane cyane abafite ibibazo byo kutumva.
Ikindi kibazo yakomeje agaragariza inzego zifatanya na UNICEF, ni uko ngo abana bafite ubumuga bwo kutumva bakeneye inkunga y’utwuma dufasha kumva(hearing aids) kuko ababyeyi babo badafite ubushobozi bwo kutubagurira.
Ati “Dufite gahunda yo kuganira uko ibi bikoresho byaboneka kugira ngo bigirire abana akamaro. Turi kuganira kuri izi ngamba zose, tukareba n’uburyo bwiza bwo gufasha abarimu kumenya aba bana ndetse no gutanga ubufasha bwihariye.”

UNICEF ivuga ko izakorana n’abafatanyabikorwa barimo FCDO, Cambridge Education, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi (REB) na MINEDUC muri rusange, kugira ngo bakemure ibi bibazo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, na cyo ngo kizafasha gukusanya amakuru ku bana bafite ubumuga n’ibikoresho bakeneye, kuko ari cyo gifite ibipimo bifasha kumenya ubwoko bw’ubumuga, inyunganirangingo n’insimburangingo zikenewe.
Avelino agira ati “Iyo tumaze kumenya ibi, hari gahunda (Program) itanga inkunga yo gushaka ibi bikoresho.”
Iyi nkunga yaba ije ikenewe cyane nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Urubyiruko rufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (CJSM) kiri mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, Frère (Fr) Pierre Claver Bizoza.
Fr. Bizoza avuga ko utwuma dufasha kumva duhenda kuko hari akagurwa amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni imwe, hakaba n’akagurwa Amayero ibihumbi bitandatu (akaba ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 10.
Fr. Bizoza avuga ko bibasaba guhora bashaka abaterankunga b’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kugira ngo ababyeyi babo basigarane inshingano zo kubishyurira amafaranga y’ishuri na yo ngo ataboroheye, kuko arenga ibihumbi 92Frw ku gihembwe.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Torpe, avuga ko gahunda y’icyo gihugu iteza imbere uburezi budaheza mu Rwanda, yiswe Learning and Inclusion for Transformation (LIFT), izatuma buri mwana wese mu Rwanda abona uburezi bufite ireme, hatitawe ku miterere ye, igitsina cyangwa ubushobozi bwe.
Torpe agira ati “Icyerekezo cy’u Bwongereza ni ugufasha abakobwa benshi n’abana bakeneye ubufasha by’umwihariko, barimo abafite ubumuga n’abahuye n’ibibazo bishingiye ku makimbirane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kugira ngo bajye ku ishuri kandi babone ubumenyi bufatika.”

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, na we avuga ko guhuriza hamwe kwa Leta y’u Rwanda, Ambasade y’u Bwongereza, UNICEF na Cambridge Education, ari intambwe ikomeye mu rugendo ruzatuma uburezi budaheza bubaho kuri buri mwana mu Rwanda.
Minisitiri Nsengimana avuga ko abana benshi, cyane cyane abakobwa, abafite ubumuga n’abakomoka mu miryango ikennye badashobora kubona amahirwe yo kwiga nk’abandi, bitewe n’ubushobozi buke, ibikorwaremezo bidahagije, ubuke bw’abarimu hamwe n’imibereho mibi ibangamira amashuri.
Minisitiri Nsengimana ati “Twese turi hano kuko twanze kwemera izo mbogamizi.”
Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona wabashije kwiga akarangiza Kaminuza, Mugisha Jacques, avuga ko gahunda y’uburezi budaheza yari isanzwe ivugwa mu magambo ariko itagaragara mu bikorwa, bitewe n’uko ngo hakiri umubare munini w’abafite ubumuga batiga.
Ohereza igitekerezo
|